Umuherwe ushesha akanguhe Rupert Murdoch, yamaze gutandukana n'umugore witwa Ann Lesley Smith biteguraga gukora ubukwe mu mpeshyi.
Umuherwe ufite ibinyamakuru byinshi Rupert Murdoch w'imyaka 92 hamwe n’umukunzi we Ann Lesley Smith bitunguranye bahagaritse umubano wabo nyuma y’ibyumweru bicye bawutangaje bakanavuga ko bafite ubukwe mu mpeshyi.
Ikinyamakuru Vanity Fair cyatangaje ko amakuru aturuka ku muntu uba hafi ya Murdoch avuga ko uyu musaza w’imyaka 92 atanyuzwe n’ibitekerezo Ann Lesley bendaga ku rushinga ndetse ko yasanze hari byinshi batumvikanaho.
Ubukwe bwe na Ann Lesley, w’imyaka 66, bwari bwatangajwe mu kwezi gushize. Aba bombi bahuye muri Nzeri (9) ishize ahantu Rupert Murdoch ahinga imizabibu muri California.
Mu kwezi gushize, Murdoch yabwiye ikinyamakuru New York Post, kimwe mu bye, ati: “Nari mfite ubwoba bwo kuba mu rukundo – ariko mbizi ko ruzaba ari rwo rwa nyuma. Byaba byiza rubaye urwa nyuma. Ndishimye.”
Murdoch, umuherwe w’Umunyamerika wavukiye muri Australia, icyo gihe yatangaje ko ku munsi wa Mutagatifu Patrick uba ku itariki ya 17 Werurwe (3) ari bwo yasabye Ann Lesley kuzamubera umugore maze nawe akabyemera.
Ann yabwiye New York Post ati: “Kuri twembi ni impano y’Imana. Twahuye muri Nzeri. Hashize imyaka 14 ndi umupfakazi. Kimwe na Rupert, umugabo wanjye na we yari umushabitsi…Rero mvuga ururimi rumwe na Rupert. Twemera bimwe.”
Rupert Murdoch, ufite abana batandatu ku bagore batatu yashatse mbere, yongeyeho ati: “Twembi twiteze kumara igice cya kabiri cy’ubuzima bwacu turi kumwe.”
Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ubuzima bwabo byari biteganyijwe ko bazajya babubamo hagati ya California, Montana, New York n’Ubwongereza aho bafite ingo.
Mbere, Murdoch yashakanye na Patricia Booker, umukozi wo mu ndege wo muri Australia, umunyamakuru Anna Mann, n’umushabitsi Wendi Deng wavukiye mu Bushinwa hamwe na Jerry Hall. Iyo aza kubana na Ann Smith yari kuba ari umugore wa gatanu ashatse.
Rupert Murdoch afite kompanyi yitwa News Corp ifite ibinyamakuru amagana by’iwabo muri Australia n’ibindi mpuzamahanga nka The Sun na The Times byo mu Bwongereza, The Daily Telegraph na Herald Sun byo muri Australia, The Wall Street Journal na New York Post byo muri Amerika, na televiziyo ya Fox News. Forbes ivuga ko umutungo we ubarirwa kuri miliyari US$21, akaba umuntu wa 71 ku rutonde rw'abakize cyane ku isi.
Umuherwe Rupert Murdoch yamaze gutandukana na Ann Smith bendaga kurushinga
Batandukanye biteguraga kurushinga mu mpeshyi
Murdoch w'imyaka 92 na Ann Smith w'imyaka 56 baryanye ubuzima ku mazi
Aba bombi bagiriye ibihe byiza ku mazi
Muzehe Murdoch yemeranije kubana na Ann Smith bamaranye amezi 6 bakundana
Byatangajwe ko ugutandukana kwabo kwatewe n'uko hari ibyo batumvikanagaho
Mu gihe gito bari bamaranye basangiye ubuzima
Bakundaga kujyana koga ku mazi urukundo ari rwose
Amazi bayagiriyeho ibihe byiza karahava
Ann Lesley Smith yaragiye kuba umugore wa 5 w'umuherwe Rupert Murdoch
TANGA IGITECYEREZO