RFL
Kigali

Inama zafasha abashakanye guhorana akanyamuneza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/03/2023 14:00
0


Umusore n’inkumi barakundana, igihe kikagera bakemeranya kubana ubuzima bwabo busigaye bwose. Buri wese aba yumva agomba kuryoherwa kurushaho n’ubuzima bushya agiye gutangira. Kuko ahanini ni nabwo burebure ubugereranyije n’imyaka umuntu amara ari ingaragu.



Iyo bitagenze neza umugabo/umugore abihirwa n’ubuzima, agatangira kwicuza bitagishobotse. Abashakanye benshi bakunda kwibaza uko babana kandi bagahorana umunezero mu muryango wabo. Izi ni inama ugirwa niba wifuza ko urugo rwanyu ruzajya ruhoramo ibyishimo n’umunezero.

1. Menya guca bugufi

Mu buzima busanzwe iyo umushoferi atwaye imodoka, akabona mugenzi we uri guturuka mu kindi cyerekezo yacanye amatara maremare, umwe muri bo aragabanya agacana amatara magufi y’ikinyabiziga atwaye. Ni mu rwego rwo kwirinda ko habaho impanuka.

No mu rugo rwanyu ni ko bigomba kugenda. Niba ubonye umugabo wawe azamutse, wimwereka ko nawe uzi kuvuga no kwishongora, iyoroshye. 

Niba ushaka no kwumwereka ko yakosheje, ko ibyo akora atari byo, bimubwire wiyoroheje. Nimuzamuka mwese ruzashya kandi ntacyo muzaba mukemuye. Gucisha bugufi nta tegeko ribihanira kandi bizana ubwumvikane mu rugo rwanyu.

Umugabo nawe mugihe abonye umugore we kamere yazamutse, kwicecekera si ubucucu ahubwo ni uburyo bwo kumucubya kandi mu bwenge. Ntibikugabanyiriza icyubahiro ahubwo bikubakira urugo.

2. Ubaha umugabo/umugore wawe

Kubaha uwo mwashakanye bibafasha kubana neza. Buri wese akunda kubahwa mu rwego arimo. Umugore agomba kubaha umutware we (umugabo). Si umugabo uba ugomba kubahwa gusa ahubwo n’umugore agomba kubahwa n’uwo bashakanye (umugabo).

3. Ikiganiro                               

Nk'uko bisanzwe bizwi, umubano wose ukomezwa no kuganira. Mbere yo kuryama, mufate umwanya mugirane ikiganiro nubwo cyaba gito ariko gihoraho. Ni bwo umenya ibigenda n’ibyo umugabo-umugore wawe abona bitagenda. 

Ibibangamye muzafata umwanya wo kubikemura, munihe umurongo ngenderwaho w’urugo rwanyu. Ibigenda neza kandi nabyo mubyishimire, mufate ingamba zo gukomeza umurego.

4.Ibyabateza imbere nibyo mugomba guha umwanya

Inzobere mu mitekerereze ya muntu, bakangurira abashakanye kwita ku byabateza imbere kuruta uko muha umwanya amatiku. Nimuta igihe mubintu bitabateza imbere , muzajya muhora muhanganye bityo ibyishimo biyoyoke buhoro buhoro.

5.Mukunde wenyine

Mwashakanye mukundana. Wikwirirwa ureba abandi bagore-bagabo ku ruhande. Kunda uwo mwashakanye niba hari icyo ubona kigabanya urukundo rwanyu, kimubwire mukiganireho. Niba hari icyo atagukorera, umuti si ukujya hanze, muganirize ubimubwire mu kinyabupfura aho kwirirwa ushakira mu bandi kandi mwarasezeranye kubana akaramata.

6.Muhane ubwisanzure

Guha ubwisanzure uwo mwashakanye bimwereka ko umwizeye. Kwirirwa umugenzura bikabije si byiza. Muhe ubuhumekero ariko ntuterere iyo. Kumwereka ko umufuhira si ukwirirwa umugenzura nk’umwana. Niba unashaka kugira icyo umumenyaho bikorane ubwenge.

Izi ni zimwe mu nama abashakanye bakurikiza kugirango bahorane umunezero mu rugo rwabo ndetse binakomeza urukundo rwabo ntirusaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND