Ubuzima ni ikintu kinini cyane. Ubuzima bwo kuri iyi si butangira umuntu asamwe (mu nda ya nyina), bukarangira apfuye. Ese ni ibihe bintu umuntu ashobora kumenya kandi akajya ahora azirikana?
Abahanga baravuga ngo: "Ni ingenzi cyane kumenya ko
ubuzima ari buto, abantu bakazirikana kujya birinda gutongana n’abandi cyangwa
kubahemukira (Kubagambanira).
Ubuzima burimo ibintu bitungurana kenshi na kenshi, ndetse
ibintu bibera mu buzima ntabwo ari byiza byose kabone n’ubwo abantu bose baba
bifuza kubaho ubuzima bwa kizungu cyangwa bushimishije, ariko bikarangira byanze
bakaba abahamya bo kubaho bacisha make.
NI IBIHE BYO KUMENYA NO KUZIRIKANA KURI IYI SI?
1. Ntabwo
wayobora buri kimwe muri ubu buzima
Uko waba utegura kose, ntabwo wayobora (control) buri kimwe
kizenguruka muri iyi si cyangwa ngo abe ari wowe ugiha gahunda. Ubuzima
buratungurana cyane ku buryo ibyo abantu batateguye hari ubwo ari byo bibageraho, akaba aribyo bibabaho, kandi
akaba ari ntacyo bafite cyo kongeraho.
2. Ubuzima
burabera rimwe na rimwe
Wabyemera wabyanga, menya ko ubuzima rimwe na rimwe bubera kandi
cyane. Hari abo uzabona bavukiye ahantu heza, mu mazu meza, abandi bakavukira
ahantu habi ndetse nta n'urwara rwo kwishima bafite wa mugani w’Abanyarwanda. Buri
wese ahura n’ubuzima bubi cyangwa bwiza, mu marangamutima, mu mitekerereze ndetse n’ahandi.
Kwiyumva no kumva ubuzima abandi bantu bakwegereye
babayemo, ni byo bituma bamwe bitwa intwari kuko babasha gufasha abo babihiwe
n’ubuzima.
3. Igihe
kiragenwe rwose
Buri wese afite igihe cye. Wabyemera wabyanga, ufite
igihe cyawe ugomba gukoresha neza cyangwa nabi, ariko uragifite kuri iyi si. Bamwe
mu basobanukiwe ko hari igihe bafite bakamenya uko bakwiriye kugikoresha neza,
babaho nk’abazapfa ejo, ntabwo bakomeza ubuzima, bafasha ubakeneye, bakubaha buri wese.
Ntabwo uzi igihe usigaranye ku isi, niyo mpamvu ugirwa
inama yo gufata neza igihe usigaranye n’ubwo utakizi.
4. Mu buzima habamo no gutsindwa
Ushobora kuzahura no gutsindwa rimwe na rimwe. Habaho igihe cyo guhirwa, hakabaho n'igihe cyo kudahirwa, byombi bigenda bisimburana. Ukabona umufuka wawe wuzuye amafaranga ariko ejo ukaba wasitara ugahura n’igihombo cyangwa se uyu munsi ukaba uri mu gihombo ariko ejo nawe inzira zigafunguka, ukabona amafaranga. Rero niba uzi neza ko bibaho, tuza ukore nanone kuko igihombo n'urwunguko birasimburana.
Ubuzima ntabwo bworohera buri wese kuri iyi si, igihe cyose. Ubuzima rimwe na rimwe buba bukomeye, ikindi gihe bukoroha nk’uko hari n’ibyo umuntu ahura nabyo akabifata
nk’umunyenga. Baho uziko ibyiza n’ibibi bishobora kukugeraho, kuko birasimburana.
TANGA IGITECYEREZO