RFL
Kigali

Wema Nella yinjiye mu muziki ahera kuri "Mba Narihebuye" yakomoye ku bigeragezo yanyuzemo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2023 15:04
0


Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse umuhanzikazi mushya, Wema Nella, watangiye kuririmba akiri umwana muto ariko ubu akaba ari bwo ashyize hanze indirimbo ye ye mbere.



Iyi ndirimbo "Mba narihebuye" yakozwe mu buryo bw'amajwi na Punch Mix, hanyuma Mix & mastering bikorwa na Bedibest. Amashusho yayo yafashwe ndetse ayoborwa na Fiston Kalala yunganiwe na Brian Smith. Wema Entertainment niyo yari ifite mu biganza ikorwa ry'iyi ndirimbo.

Wema Nella atuye mu mujyi wa Perth mu Burengerazuba bwa Australia. Yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yashyize hanze hamwe n'amashusho yayo, ariyo yo mbere - niyo imwinjije mu muziki. Ndetse avuga ko afite izindi nyinshi yiteguye gusohora mu bihe biri imbere.  

Uyu muhanzikazi asengera muri C3 church Mandurah, iri akaba ari Itorero ry'Abapantekote risengerwamo n'abazungu bavanzemo n'abirabura, ni umubyeyi w'abana bane, babiri muri bo bakaba biga mu mashuri yisumbuye, naho abandi babiri biga mu mashuri abanza.


Wema Nella arubatse, afite mgabo umwe n'abana bane

"Natangiye impano yo kuririmba kuva kera nkiri muto. Iyi niyo ndirimbo yannje ya mbere nshyize hanze. Gusa mfite izindi nyinshi nakoze amajwi n'amashusho, ariko ntizirasohoka" - Wema Nella

Yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye ya mbere yayikoze akuye inganzo ku "bigeragezo bya buri munsi abantu bahura nabyo". Avuga ko nawe hari ibyo yanyuzemo, ati "Nk'uko nanjye nagiye mbicamo mu bihe bitandukanye  ariko nkasenga Imana ikanyumva ndetse ikamba hafi".

Akomeza avuga ko bituma agira ukwizera ko ari byo igihe gito "kuko twagiriwe neza mu isi y'abazima. Nkumva nabwira abantu ngo ntitwihebure kuko Umwami yatugiriye neza kandi aba azi ibyacu byose kuko yumva ugusenga kwacu kandi adutabara ibihe byose". 

Wema Nella aratangaza ko icyo ahishiye abakunzi b'umuziki muri rusange ari kubaha ibikorwa bishya "kuko birahari". Avuga ko arangamiye kwamamaza ubutumwa bwiza kuko Imana ariyo byose mu buzima bw'ikiremwamuntu ndetse ahamya neza ko ibihangano bye 'bizakiza imitima ya benshi'. 


Wema Nella ni umubyeyi w'abana bane winjiye mu muziki wa Gospel

Nella avuga ko afite izindi ndirimbo nyinshi muri studio


"Mba narihebuye" niyo ndirimbo imwinjije mu muziki

REBA INDIRIMBO NSHYA "MBA NARIHEBUYE" YA WEMA NELLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND