Abahanzi mu ngeri zitandukanye mu Rwanda, bahawe ibihembo bashimirwa uruhare bamaze kugira mu guteza imbere imyidagaduro.
Ni mu gikorwa cyabaga ku nshuro ya mbere cyabereye muri
Onomo Hotel, iri muri Hotel zikomeye ziri mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyahuriyemo abakinnyi ba filime
batandukanye, abaririmbyi, ababyinnyi n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro
cyane ko ari ko ari igisata kinini.
Nyuma y’iki gikorwa, Kalinda Isaïe ukuriye KA Bright
Business Group, yateguye ibi bihembo yabwiye InyaRwanda ko byagenze neza
ugereranyije n’uko byatangwaga ku nshuro ya mbere.
Ati “Muri rusange byagenze neza ndetse uko
twabitekerezaga hari ikiburamo. Umuntu ashobora kubireba akabona ari byiza
ariko nk’utegura uba uzi icyo akeneye n'aho abona ashaka ko ikintu kigera n’uko
kingana akavuga ati hari icyo mbona
kibura.”
“Ariko hari ikintu ukora ukavuga uti nta kindi cyo
kurenzaho nari mfite, njye ndabona byagenze neza ariko hari ibindi byakagombye
kuba byiyongereyeho.”
Yakomeje avuga ko gutegura ibihembo, isomo rya mbere
bakuyemo ari uko bivunanye kandi
bigoranye, kandi kikaba atari ikintu kigomba gukorwa n’umuntu umwe, ndetse
abantu benshi bakaba bafite uburambe muri byo.
Icya kabiri yavuze ko ahantu ho gukorera ibitaramo byo
gutanga ibihembo nk’ibyo batanze bigoranye. Ati “Ni kimwe mu bintu bikwiriye
gukorerwa ubuvugizi ku buryo hakabonetse ahantu hakwiranye n’ibikorwa nk’ibi
bigitangira.”
Yavuze ko nyuma yo gutanga ibi bihembo batagiye gucika intege
kuko bashaka guhera ku byo babonye ubu bakabyigiraho.
Ati “Ikiriho cyo ntabwo navuga ko uyu munsi tugiye
gutanga ibihembo ngo duhite turekera, turahera ku byo tubonye uyu munsi n’ibyo
dufite ubutaha tuzakomerezeho tuzatange ibindi bihembo kandi ku buryo bizagenda
neza kurusha iyi nshuro.”
Yavuze ko ibindi bihembo nk’ibi bizatangwa ku nshuro ya
kabiri guhera ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka kugeza muri Werurwe umwaka utaha.
Uko
ibihembo byatanzwe:
Best Male Artist
of Year: Juno kizigenza
Best Female Artist of The Year: Bwiza
Upcoming Male Artist
: Jowest
Upcoming Female Artist: Nadia
Best Actor of The Year: Davy Carmel
Best Actress: Swalla
Best Male Comedian: Mitsutsu. Uyu musore igihembo yahawe yacyihereye Killaman wamuzanye mu byo
gukina filime zisetsa.
Best Female Comedian: Aisha
Best Poet of the Year: Rumaga
Best Upcoming Male Comedian: Mubi Cyane
Best Upcoming Female Comedian: Umurerwa Aziza Nana
Nailla
Best Poetess of the Year: Carine Maniraguha
Best Dancer of the Year: JoJo Breazy
Best Female Dancer of the Year: Divine Uwayezu
Uretse ibikombe abegukanye ibihembo nk’icy’umuhanzi w’umwaka
n’umuhanzikazi w’umwaka, bose indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Abakizamuka bose bazishyurirwa indirimbo imwe, imwe mu
buryo bw’amajwi n’amashusho.
Abakinnyi ba filime n’abatera urwenya bose bazakora
umushinga bazahuriramo.
Ibi bihembo bitegurwa na KA Bright Business Group.
Ikora
ibikorwa bitandukanye aho icyitwa Rwanda Theatre and Business School, batunganya filime, bagakora indirimbo mu buryo bw’amajwi, bafite ikinyamakuru
cyiswe Brightrwanda.com, bahuza abakinnyi nyarwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga
n’ibindi.
KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE BYEGUKANYE IBIHEMBO 'BRIGHT GENERATION AWARDS'
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangwa ry'ibi bihembo
AMAFOTO: SANGWA Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO