Imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibazo bitandukanye biterwa n’aho isi igeze, ni kimwe mu bituma bamwe batekereza uko ibi bibazo byakemuka isi igakomeza kubaho ihehereye kandi itekanye mu buryo bwose.
Aha niho ihuriro ry’abana bakora imishinga ishingiye ku
ikoranabuhanga no guhanga udushya (Young Innovators Forum), riri gushakira
ibisubizo ibibazo bimwe byugarije isi byiganjemo ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Young Innovators Forum ni ihuriro rishingiye ku
mushinga wiswe ‘Innovation Lead’ wita ku guhugura abarimu ku bijyanye
n’ikoranabuhanga ndetse n’amarushanwa, no gukoresha imibare mu gushyira mu
bikorwa imishinga ikemura ibibazo sosiyete ihura na byo ‘Mathematics and
Robotics Challenge’.
Iyi porogaramu iri mu bihugu birenze 70 ku Isi, mu
Rwanda ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi
bushingiye ku Mibare, AIMS n’Umuryango Edified Generation Rwanda [EDG], ugira uruhare
mu guteza imbere uburezi.
Umwana ahitamo umushinga ashaka agendeye ku
biteganyijwe mu ntego 17 z’Iterambere Rirambye zashyizweho n’Umuryango
w’Abibumbye (SDGS), akawushyira muri Porogaramu ya Let’s MOD yubatswe n’Ikigo
PolyUp cyo muri Kaminuza ya Stanford.
Ni porogaramu umuntu ashushanyamo uko umushinga
uzagenda n’ibibazo uzakemura mu buryo bwa 3D, hanyuma wabonwa nk’uwatanga umusaruro
ukaba washakirwa abaterankunga bakawushyira mu bikorwa.
Abana barenga 9000 bakorana na AIMS na EDG.
Imishinga myinshi yari yibanze ku ntego ya gatandatu na 17, aho abana basabwaga gutekereza imishinga itanga ibisubizo ku kibazo cy’ibura ry’amazi ndetse no gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ikirere.
Aha imishinga 5 yahize indi mu gihugu, ndetse yanahawe ibihembo.
Mu mishinga yahembwe harimo uwa Keza Emile wo muri New
Life Christian Academy, wo gufata amazi y’imvura agasukurwa hifashishijwe imiti agakoreshwa mu ngo, ibirinda ko yakoreshwa kandi ashobora kuba yanduye.
Yavuze ko kuba umushinga we waje mu ya mbere atabitekerezaga, ariko na none bikaba ari ikintu cyiza kuri we.
Ati “Ni iby’agaciro kuri njye, ntabwo ari ikintu
natekerezaga ko cyaba. Ino gahunda yamfashije kwiga ubumenyi bw’imibare. Ikindi
bifasha abanyeshuri kumenya ibibazo byugarije isi, bakabishakira ibisubizo.”
Uyu munyeshuri yavuze ko igitekerezo cy’umushinga we, yagikuye aho atuye mu Karere ka Bugesera. Aha
hakunze kuba ikibazo cy’amazi make. Akomeza avuga ko iki atari ikibazo cy’iwabo gusa, rero akaba yaragishakiye igisubizo.
Indi mishinga yahembwe irimo uwa Mugisha Fiston wiga mu
mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange muri Wisdom School y’i Musanze, yubatse ikigo
cy’ishuri yifashishije amasomo y’imibare kuri porogaramu ya Let’s MOD.
Yerekanye ko aramutse afite ubushobozi yakubaka ikigo
kirimo ibikoresho n’ibikorwaremezo nkenerwa byose, buri shuri ryagira ‘ascenseur’ nka bumwe mu
buryo bwo kwimakaza uburezi budaheza ku bafite ubumuga.
Mugisha Caleb wo muri New Life Christian y’i Kayonza yahembewe umushinga wo kubaka umujyi ufite umwihariko, wo kuba amazi ava ku nzu zawo yajya ashyirwa mu bigega byubatswe munsi y’ubutaka, agatunganyirizwayo nyuma akaza gukoreshwa mu mirimo ya buri munsi.
Uyu mushinga we ugamije gusukura amazi hifashishijwe
ibigega byo munsi y’ubutaka. Kuri we ngo muri uwo mujyi, uzajya ashaka kubaka
inzu azajya ahera ku kigega cyo hasi mu butaka acyubakire, hanyuma inzu iterekwe
kuri bya bigega.
Uwase Albine wo kuri E.S Rutobwe ku Kamonyi afite
umushinga ugamije gusukura amazi yo mu bishanga, ndetse no gukusanya amazi
menshi y’imvura agatunganywa hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma akazakoreshwa
mu gihe cy’izuba amazi yabuze.
Kuri Let’s MOD yubatse umujyi awuha umuyoboro umwe
uzajya unyuzwamo amazi yose yakoreshejwe, agahura n’andi avanwa mu bishanga
n’ay’imvura, agakusanyirizwa ahantu hamwe.
Nyuma imashini zikoresheje ingufu z’umuyaga n’izuba
zikayajyana mu bigega by’ibyuma, biyashyushya mikorobe zose zigapfa. Ayo mazi
yashyushye azajya anyura mu yindi mashini hanyuma ikayayungurura ihita iyohereza mu kindi kigega, kiyajyana muri wa mujyi nanone agakoreshwa.
Mugisha Pacifique wiga mu mwaka wa gatatu w’Icyiciro
Rusange kuri Ecole de Science de Musanze, yahembewe umushinga wo kubaka Umujyi
kuri Let’s MOD ubungabunga amazi yo mu biyaga.
Muri uyu mushinga harimo ibijyanye no gusukura amazi yo muri ibyo biyaga, aho ashobora gukusanyirizwa hamwe akayasukura hakoreshejwe imashini zabugenewe hanyuma akoherezwa mu mpombo ziyajyana mu mujyi, agakoreshwa n’abantu asukuye.
Ngo n’ubwo nta mushinga barashyira mu bikorwa, birateganywa cyane ko
“iyo mishinga yose ihabwa abafatanyabikorwa, uwakunda ugahera kuri cya gice
umwana wawutekereje akomokamo mu gutanga umusaruro.” Nk’uko Umuyobozi wa EGR,
Valens Ntirenganya yavuze.
Sam Yala uyobora
AIMS, yashimiye Edified Generation Rwanda [EDG] ku bijyanye n’ubufatanye
bagiranye bwo guteza imbere imishinga ishobora kugirira sosiyete akamaro, yemeza
ko bazakomeza kugira ngo abana bifashishe imibare mu kuzanira ibisubizo
sosiyete.
Aba banyeshuri muri iki gikorwa banasusurukijwe n'umuhanzi Senderi International Hit, mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe.
Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda Valens Ntirenganya, yagaragaje ko bazakomeza gukangurira ibigo gukoresha prorogaramu ya Let's MODUmuyobozi Mukuru wa AIMS Dr Sam Yala yagaragaje imibare nka kimwe mu byakwifashishwa, mu gukemura ibibazo bitandukanye Abanyeshuri n'abayobozi ba New Life Christian Academy, bari baherekeje Keza na Kagoyire wamufashije mu mushinga wo gukemura ibibazo by'amazi akunze kubura
Keza yashimiwe n'Umuyobozi Mukuru wa AIMS Dr Sam Yala Keza Albine ubwo yashimirwaga kubera umushinga we Mugisha Pacifique wicaye iburyo yari yaherekejwe na bagenzi be bigana Ahabereye iki gikorwa hari hateraniye abanyeshuri bari baherekejwe n'ababyeyi babo Senderi yasusurukije aba banyeshuri mu ndirimbo zirimo iyo yahimbye ijyanye n'ubureziSenderi yishimiwe cyane Senderi ni umwe mu bahanzi bakundwa n'abato n'abakuru. Hano abana bari bamwishimiye cyane Senderi yageze aho ahamagara abanyeshuri bafatanya nawe kuririmba barishima Senderi yahagurukije n'iyonka
TANGA IGITECYEREZO