Mu masaha make ashize nibwo hatangiye guhererekanwa cyane amashusho ya Perezida Kagame yita ku mwuzukuru we, mu buryo bugaragara ko bwanyuze benshi ku mbuga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri aya mashusho
agaragara arimo ahanagura mu maso umwuzukuru we. Aba kandi ari kumwe n’umukobwa
we Ange Kagame, n’umufasha we Jeannette Kagame.
Umwuzukuru mukuru wa Perezida Kagame bigaragara ko ari abantu
baziranye, n’inshuti cyane, urebye uko aba amukora mu maso undi na we ubona ko adashaka
kumurekura.
Bose bakaba bari bambaye imyenda isanzwe ubona ko bari muri
gahunda z’umuryango, nyuma y’akazi gakomeye baba bafite.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakaba bafitanye
abana 4 barimo abahungu batatu aribo Yvan C Kagame, 2nd Lt Ian K
Kagame na Brian Kagame;
Hamwe n’umukobwa umwe ari we Ange I. Kagame Ndengeyingoma
kugeza ubu ari na we wamaze gushaka, aho yashakanye na Bertrand Ndengeyingoma bamaze
kubyana abana 2 b’abakobwa.
Amashusho ya Perezida Kagame n'Umufasha bari kumwe na Ange Kagame n'Umwuzukuru mukuru wabo
Aha Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n'umwuzukuru wabo mukuruPerezida Kagame kuva yakunguka umwuzukuru wa mbere bakomeza kugenda bagaragara bari kumweIbyishimo biba ari byose mu bihe byose bagaragara bari kumweBertrand Ndengeyingoma n'umufasha we n'abana babo
TANGA IGITECYEREZO