Korali Abagenzi yo mu Itorero ADEPR Paroisse ya Nyamata Itorero rya Maranyundo yakoranye indirimbo n'umuhanzi Jado Sinza ishimangira ubuntu Imana yagiriye abari mu Isi ubwo yatangaga Umwana wayo Yesu ngo abe umucunguzi w'Abantu.
Umuyobozi w'iyi Korali, Ndyishimiye Venant yabwiye InyaRwanda ko bishimiye
kuba uyu muhanzi Jado Sinza uri mu bakunzwe mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza
Imana yaremeye gufatanya nabo gukora iyi ndirimbo.
Ati “Ni iby'igiciro cyinshi gukorana na Jado Sinza kandi iyi ndirimbo
twizeye ko izahembura abantu benshi nk’uko Jambo yigize umuntu akabana natwe
n'ubundi akomeze atwibutse ubuntu twagiriwe.”
Iyi ndirimbo ifite iminota 11 n’amasegonda 43’. Uyu muyobozi akomeza
avuga ko bahisemo gukorana na Jado Sinza kuko iyi ndirimbo ijyanye neza
n'ubutumwa uyu muhanzi asanzwe aririmba.
Indirimbo ‘Ubuntu’ yahimbwe n'umwe mu batoza b'iyi Korali, Diogene Hakorimana
inononsorwa n'itsinda rishinzwe imiririmbire muri Korali abagenzi rifatanyije
na Jado Sinza.
Si ubwambere korali abagenzi ifatanije n'abahanzi ku giti cyabo n'umwaka
ushize wa 2022 bafatanyije na Papi Clever bakora indirimbo yitwa ‘Ndakuramya’
ndetse na Danny Mutabazi bakoranye iyitwa ‘Ndakumbuye’
Korali Abagenzi igizwe n'Abaririmbyi 75 b'ingeri zose. Itangaza ko
ikomeje ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza ndetse no kuba umugisha ku gihugu
cy'u Rwanda bafasha abatishoboye ndetse bita ku mfubyi n'abapfakazi.
Jean de Dieu Sinzabyibagirwa wamenyekanye cyane nka Jado Sinza, ni
umunyempano umaze gushinga imizi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, akaba
yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye ze zirimo 'Nabaho', 'Ongera
wivuge', 'Goligota', 'Ndategereje' (yanitiriwe filime ye) n’izindi.
Aherutse kwinjira byeruye muri filime za gikristu aho yanatangije filime
ye yise 'Ndategereje'. Ni filime yanditse ashingiye ku ndirimbo ye yise
'Ndategereje' yakomoye ku ndirimbo ye yakunzwe n’abantu benshi ndetse ikanakora
by’umwiharimo ku buzima bw’uyu muhanzi.
Korali Abagenzi yavuze ko yishimiye gukora indirimbo na Jado Sinza,
wabaye umuhanzi wa Gatatu bakoranye indirimbo
Korali Abagenzi ivuga ko yubakiye ku ntego yo gukomeza kwamama ubutumwa
bwiza binyuze mu ndirimbo
Jado Sinza uzwi mu ndirimbo nka ‘Ndi Imana yawe’ yakoranye indirimbo na Korali Abagenzi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU' YA KORALI ABAGENZI NA JADO SINZA
TANGA IGITECYEREZO