Nyaxo ni umwe mu banyarwenya bakoresha urubuga rwa Youtube bamaze kubaka izina mu Rwanda, ndetse akurikirwa na benshi bakunda kugorora imbavu kubera urwenya.
Ni umusore w’urubavu ruto, ariko ukunda kugaragaza amashagaga mu mikinire ye.
Ubusanzwe yitwa Kanyabugande
Olivier, yize muri Lycée de Kigali mu ishami rya Physics, Chemistry and Biology [PCB]
cyangwa amasomo y'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima. Avuka mu bana bane.
Iyo yivuga agaragaza ko kuva yatangira mu mashuri
yisumbuye yakunze kuyobora ibikorwa bitandukanye byerekeye imyidagaduro, birimo
media club, kubyina, kuririmba n’ibindi.
Gusa ntabwo yahiriwe n’urugendo rwe mu bijyanye no kubyina,
kuririmba cyangwa se kuba umunyamakuru ahubwo yisanze ari umunyarwenya.
Ati “Nabonye kuririmba bisaba ibintu byinshi. Nabonye bizansaba
byinshi. Narebye kubyina mbona nta kintu kirimo, uretse muri iyi minsi byamaze
gutera imbere ndetse bikaba biri guha amafaranga ababikora. Natangiye nkoresha telephone.”
Arakomeza ati “Nashatse ikindi nkora ndeba abahungu b’abanyamerika
bakoresha application yitwa “Vine”, mbona nanjye ntangiye kujya nkora utu-video
duto nsetsa abantu byaba byiza. Nibwo
natekereje kuba nakora video nto nifashishije telephone, nyuma ntangira
kugaragara kuri Youtube.’’
Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukina filime mu ntangiriro za
2018. Avuga ko impano afite ari nyinshi zijyanye n’uruganda rwa sinema, hari kwandika filime no kureberera
inyungu impano z’abakinnyi ba filime.
Afata kwihangana nk’imwe mu maturufu afasha abantu
cyane bashaka gutera imbere.
Ati “Kwihangana ugakora cyane birafasha, nabonye ko
ntacyo utageraho. Natangiye nkoresha telephone ya TECNO nayo y’umubyeyi wanjye, ari ibintu bigoye gufata amashusho no
kuyanonsora ariko ubu Imana igenda ibigenza neza.”
Uyu musore iyo umubajije ukuntu ahuza ibyo yize no gukina urwenya, agusubiza ko umuntu
atagikora ibyo yize.
Ati ‘‘Kwiga PCB nkaba umunyarwenya, ni ibintu bisanzwe mu
buzima. Ibyo umuntu yize sibyo akora muri iki gihe.’’
Yifuza mu myaka itanu kuzaba ari umwe mu bakinnyi ba
filime bakomeye ku mugabane wa Afurika, kuko kuri we yumva ko buri kintu cyose gishoboka mu gihe
umuntu agikoze agikunze kandi agishyizeho umutima.
Ati “Ndifuza kwibona mu bakinnyi ba filime ba mbere
muri Afurika, mu myaka itanu iri imbere.”
Uyu musore ntabwo ariwe ukina filime wenyine mu muryango, cyane ko yatangiye akinana n’abavandimwe be bose uko ari batatu.
REBA ZIMWE MURI FILIME ZA NYAXO
TANGA IGITECYEREZO