RFL
Kigali

Korali Family of Singers baririmbye 'Akanyamuneza' banatangaza imihigo bafite mu 2023-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2023 11:40
1


Family of Singers Choir ikorera umurimo w'Imana muri EPR Kiyovu, bahishuye imihigo bafite muri uyu mwaka wa 2023. Babitangaje ubwo bari bamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'amashusho yitwa "Akanyamuneza".



Family of Singers Choir ihagarukanye imbaraga nyinshi mu iyogezabutumwa mu ndirimbo, ikorera umurimo w'Imana muri EPR Kiyovu, yavutse mu Ukwakira 2009. Intumbero yayo ndetse ikaba ari n'umwihariko wabo ni ukubaka umuryango no kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yatangijwe n'itsinda rito ry'abantu basengera mu Kiyovu bagamije kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha imiryango kubana neza. Igizwe n'abaririmbyi 74 barimo urubyiruko n'abandi bakuru bubatse ingo, kuyijyamo bikaba bisaba 'kuba ukijijwe uri umukristu'. 

Bamaze gukora indrimbo zigera kuri 94, hakaba haheruka gusohoka: "Mwuka Wera", "Akanyamuneza", "Ndi mu muryango" na "Ntabwo nkwiye". Vuba harasohoka izindi 6 zikorerwe amashusho. Muri rusange, indirimbo zabo z'amajwi ndetse n'amashusho ziragera kuri 36. 

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Claudine IRANKUNDA, Umutoza w'amajwi wa Korali Family of Singers, yavuze ko indirimbo yabo "Akanyamuneza" baheruka gusohora irimo ubutumwa buvuga ko "amahoro tubona ari ineza y'Imana, niho dukura kunyurwa kubera urukundo rw'Imana". 

Yavuze ko gahunda bafite muri uyu mwaka wa 2023 ari ukumenyekanisha ibihangano no gukora amahugurwa y'imiryango buri gihembwe. Yunzemo ati "Duteganya kwamamaza ubutumwa bwiza guzamura imiririmbire no gukomeza kubaka imiryango hagati y'abashakanye n'ababiteganya".


Family of Singers Choir bakorera umurimo w'Imana muri EPR Kiyovu


Batangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2009


Bashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'Akanyamuneza'

REBA INDIRIMBO NSHYA "AKANYAMUNEZA" YA KORALI FAMILY OF SINGERS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUNYANEZA Etienne 1 year ago
    Nibyiza rwose mbere na mbere Imana kuba mwubaka abantu mubyumwuka ndetse mukanubaka bamwe mubyumubiri nibyiza nkurikije intego zanyu kandi nziza ese uwivuza kuba umwe muri mwe asabwa iki ngo mumwakire? .Murakoze cyane Uwiteka akomeze kubarinda kandi arinde n'amatabaza yanyu





Inyarwanda BACKGROUND