RFL
Kigali

Uko wakoresha umubirizi n'umuravumba nk’umuti ukakuvura ugakira vuba

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/03/2023 12:01
4


Umubirizi ufatwa nk’igiti gisharira cyane ndetse bamwe baragitinya, gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo wakoresha umubiriziukabasha kukubera umuti mwiza muri rusange.



Ubusanzwe umubirizi ni ikimera kimenyerewe cyane, kandi gisangwa akenshi mu mashyamba cyimeza cyangwa ayatewe n’abantu. Umubirizi ni ikimera kirura cyane cyangwa gisharira ku rwego rwo hejuru, kuburyo abahanga mu gukoresha imiti gakondo bavuga ko iyo ikimera kirura biba bifitanye isano no kuba cyakiza cyangwa kikica vuba.

Uyu mubirizi na wo ni ikimera kizwi n’Abanyarwanda benshi, kandi na cyo kikaba kivura indwara zitandukanye. Abahanga mu buvuzi gakondo basobanura ko umubirizi uvura ububabare, umuntu ababara nk’umutwe akaba yawunywa ukamufasha, ariko cyane cyane ugakunda gukoreshwa cyane mu kuwukandisha umuntu mu gihe yavunitse cyangwa afite amavunane atandukanye.


Ikindi kandi imizi y’umubirizi na yo hari uko bayitegura bakayivanga n’imizi y’ibindi biti, hanyuma bagasabika, ubundi ikavura inzoka zo mu nda z’abana.

Bashobora no gusekura ibibabi byawo bagakoresha umutobe wabyo mu kuvura inzoka z’abana, ariko cyane cyane umuti ukozwe mu mizi yawo, ni wo ugira imbaraga cyane, kandi ukanabikika igihe kirekire ugereranyije n’uw’ibibabi kuko wo ugaga vuba.

Umubirizi turawutwarana n’umuravumba, nawo wamenyekanye cyane mu buvuzi nyarwanda.

Umuravumba nacyo ni ikimera Abanyarwanda bazi kuva kera, ku buryo hari n’imvugo abantu bakoresha iyo bashaka kumvikanisha ko umuntu azwi cyane, bakagira bati ‘Kanaka ni kizwi na bose nk’umuravumba’.

N’ubwo umuravumba uzwi cyane kuko uwusanga mu ngo nyinshi barawuteye, ariko hari abatari bazi ko ari umuti.


Abahanga mu buvuzi bwifashishije ibimera bavuga ko mu gihe umuntu arwaye inkorora ashobora gufata utubabi dukeya akaduhekenya, akamira amazi yatwo, gusa akirinda kuwukoresha ari mwinshi kuko wamutera ikindi kibazo. 

Ikindi kandi ngo umuravumba ukoreshwa hagendewe ku hantu wameze, kuko umuravumba wo ku gasi ngo ukara cyane, ku buryo n’uwukoresheje aba akwiriye kwitwararika agakoresha muke ugereranyije n’umuravumba uterwa mu ngo z’abantu.

Umuravumba kandi ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu kanwa, kuko imiti ikomoka ku bimera ivura indwara zifata mu nzira z’ubuhumekero, imyinshi muri yo iba ivura n’indwara zo mu kanwa, kuko izo ndwara zigirana isano rimwe na rimwe.

Isoko: E-wildlife






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAVUGIMANA1 year ago
    Nahese kunzokakubantu bakuru waba uzivura?
  • Nsabimana apoliner1 year ago
    Umuravumba ndaziko ubura inkorora
  • Marc Hatungimana1 year ago
    Nibyukuri nanjye narawukoresheje ndakira neza
  • Nyabenda abubakare3 months ago
    Mwiriwe neza Jew igitekerezo change nuko ubuyozi bwodufata mumugongo kugirangobimiti gakondo iterimbere kuko ifadhabeshi kungorane zitandukanye





Inyarwanda BACKGROUND