RFL
Kigali

Ubuhamya bw'umwana watewe inda n'umugabo wa mukuru we afite imyaka 12

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/03/2023 22:54
1


Umwangavu watewe inda akabyara afite imyaka 13 atewe inda n'umugabo wa mukuru we, yagaragaje ingorane yahuye nazo amaze kubyara.



Uwo mwana wiga mu mashuri abanza mu Karere ka Rwamagana, yatangiye ubuhamya bwe mu nama yateguwe n'umuryango utegamiye kuri Leta, Reseaux des femmes, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.

Iyi nama yahuje y'urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo, yari igamije kugaragaza uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'inda ziterwa abangavu.

Umugwaneza Liliane (Izina twahinduye) afite imyaka 17 kandi afite umwana w'imyaka 4 akaba yaramubyaye afite imyaka 13. Ibi bivuze ko yatewe inda afite imyaka 12. 

Mu buhamya bwe yavuze ko yasambanyijwe n'umugabo wa mukuru we babanaga akamutera inda. Yagize ati: "Mfite imyaka 17, nkaba mfite umwana ufite imyaka 4. Nabyaye kubera ko nabaga kwa mukuru wanjye, umugabo we niwe wansambanyije antera inda."

Uwo mwana yavuze ko bitamworoheye kongera gusubira mu buzima busanzwe. Yagize ati: "Ndashimira Reseaux des femmes kuko bambaye hafi bitewe n'uko mukuru wanjye bamunzizaga, nari narihebye ariko maze kwegerwa na Reseaux des femmes numvise nongeye kwigirira icyizere nsubira no mu ishuri ndiga."

Umuyobozi wa Reseaux des femmes - umuryango ukorera mu Karere ka Rwamagana ibikorwa by'isanamitima no gufasha abangavu batewe inda gutegura ejo hazaza h'abana babyaye, yavuze ko uwo umugabo wateye inda uwo mwana yafungiwe kumusambanya ariko abo mu muryango w'u umugabo we akomokamo, bamwirukanye mu mitungo yabo.

Yagize ati: "Umugabo wateye inda uriya mwana bamaze kumufunga kubera kumusambanya, bahuye n'ibibazo kuko byajemo imiryango ndetse birukanwa mu rugo ariko turashimira cyane ubuyobozi kuko bafashijwe icyo kibazo bakagikemura mukuru w'uriya mwana akongera kugira uburenganzira mu rugo rwe".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twagirayezu1 year ago
    Abona babakobwa nabo bage bitwaraneza bogushukwa kuko ntiyazango agufate kungufu utabyemeye akarusho afite numugore





Inyarwanda BACKGROUND