Mu gihe isi yose yinjiye mu cyumweru cyahariwe kwizigamira mu rubyiruko 'Global Money Week’, mu Rwanda naho ku bufatanye bwa RSE, SPENN na AIESEC, iki cyumweru cyatangijwe ku mugaragaro.
Nk'uko byari biteganijwe, mu gitondo ku cyicaro cy’ikigo
cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda [RSE], hatangijwe ubukangurambaga mu
rubyiruko buzamara icyumweru cyose bukazarangwa n’ibikorwa bitandukanye bizakorerwa
mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.
Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre
Celestin Rwabukumba, yatangaje ko muri iki gihe isi yose yizihiza ku nshuro ya
11 icyumweru cyo kwizigamira, bifuje nabo kongera kwibutsa urubyiruko akamaro ko kwizigamira cyane ko
ubwitabire bwarwo bukiri hasi.
Mu magambo ye yagize ati: ”Iki cyumweru cyahariwe gukangurira
urubyiruko ibirebana no kwizigamira, kuri iyi nshuro tuzanyura mu
bigo bitandukanye dufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa neza ibirebana n’umuco
wo kwizigamira.”
Asobanura ko kwizigamira bitagombera kugira ibyamirenge, ahubwo ko ari
imitekekereze. Ati: ”Kugeza ubu umubare w'abizigamira uracyari muto no mu bakuze, gusa kuko urubyiruko baba bakiri bato hari cyizere ko bazasobanurirwa kandi
bakabyitabira, kuko burya igikuru ni imitekekereze, si ukugira amafaranga menshi.”
Avuga kandi ko kugeza ubu abantu bakwiriye gutangira gutekereza
ku buryo bwo kugira ibimina bifite icyerecyezo cyo gukora ishoramari ritagarukira
ku bintu.
Kugeza ubu Isoko ry’Imari n’Imigabane rimaze kugera kuri Miliyari 5 z’amadorali, amafaranga atari macye, gusa umubare w’urubyiruko
rwitabira ubu buryo n’ubundi bwo kwizigamira uracyari hasi.
Ubuyobozi bwa kompanyi y’Ikoranabuhanga yifashishwa kugeza
ubu n'abarenga ibihumbi magana ane, nabwo bwatanze ubutumwa busobanura impamvu bwifuje
gutera inkunga no kugira uruhare muri ‘Global Money Week’.
Bavuga ko kugeza ubu ibikorwa byabo babyerekeje ku rubyiruko
aho batanga serivisi zirimo inguzanyo itagombera impapuro wakwishyura mu gihe cy’iminsi
14. Uwubikije yifashishije uru rubuga yungukirwa kugera kuri 4 ku ijana ndetse
icyiza cy’ikigo ni uko mu serivisi zo kohereza no kubikuza byose
bikorwa ku buntu.
Umuyobozi wa Spenn mu Rwanda, Julius Karake, yagize ati: ”Dushimishijwe
n'uko uyu munsi tugiye gufatanya mu gikorwa cyo guteza imbere urubyiruko tubasobanurira
kurushaho kumenya kwizigamira kandi twizeye ko muzadusura.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iyamamazabikorwa muri Spenn, Ingabire
Ange Eric, yatangaje ko kugeza ubu, 65 y'abakoresha Spenn ari urubyiruko.
Avuga ko gukoresha uru rubuga bisaba kuba ufite indangamuntu
na nimero ya telefone, ukaba wayishyira muri telefone yawe ariko ushobora no
kwifashisha uburyo bwa *580# ukabasha kubona serivisi zose za Spenn.
Ubuyobozi bw’Umuryango udaharanira inyungu wa AIESEC ukorera mu bihugu bitandukanye bwo ku isi birimo n’u Rwanda.
Kuva watangira mu 1948
nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, wagiye ufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwisumbuye ku
miyoborere n’ubukungu. AISSEC yatangaje ko izakomeza gufasha urubyiruko gutera imbere
kandi rugasobanukirwa.
Umuyobozi wa AIESEC mu Rwanda, Emmanuel Niyonzima, ati:”Aya
ni amahirwe yo kongera kwibutsa urubyiruko uburyo bwo gukoreshamo amafaranga by’umwihariko
muri ibi bihe isi ivuye mu bihe by’icyorezo cya COVID 19.”
Umwe mu banyeshuri bari bitabiye uyu muhango yavuze ko ari byiza ko habaho igihe nk'iki ariko asanga bitagakwiye guhagararira aho.
Aragira ati: ”Iyi
gahunda nyitezeho byinshi birimo kumenya gucunga amafaranga, kandi nsanga iyi
gahunda igomba guhoraho kuko uko byumvise none si ko byumva ejo, ariko uko byumva
kenshi ni ko ndushaho kubisobanukirwa.”
Ibikorwa biteganijwe muri iki cyumweru cya "Global Money Week" harimo ubukangurambaga mu bigo by’amashuri, ibiganiro n’urubyiruko rutandukanye.
Kuwa 26 Werurwe 2023 ni bwo hazasozwa iki cyumweru hanatangwe
ibihembo ku rubyiruko rufite imishinga myiza igendanye no kwizigamira no gukoresha
amafaranga muri rusange.
Iki cyumweru cyatangijwe ku bufatanye bwa RSE n'abafatanyabikorwa bayo barimo Spenn na AIESECIki cyumweru kizarangwa n'ibikowa bitandukanye byose bigamije gukangurira urubyiruko kwizigamira no kumenya uburyo bwo gukoresha amafarangaUmuyobozi wa AIESEC Emmanuel Niyonzima asobanura ko iki cyumweru ari amahirwe yo kongera kwegera urubyiruko rusobanurirwa ibyiza byo kwizigamira no gukomeza gukora cyane nyuma ya COVID19
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO
AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO