RFL
Kigali

Umunyamidelikazi Uwimbabazi Cycy yabuze umubyeyi we

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/03/2023 11:18
0


Ubutumwa bwihanganisha Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga, wabuze umubyeyi we, bukomeje kuba bwinshi.



Mu masaha arindwi ashize nibwo byamenyekanye ko umubyeyi wa Cycy Beauty yitabye Imana, nyuma y’uko atangiye gusangiza abakunzi be ubutumwa bumwihanganisha.

Ni ubutumwa butandukanye uyu munyamideli yagenewe n’inshuti ze, zirimo n’ibyamamare bitandukanye nka Shaddyboo.

Umubyeyi wa Uwimbabazi yitabye Imana mu gihe uyu mukobwa ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye gukurikiranira amasomo.

Uwimbabazi asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho ari muri; ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na ‘Antansiyo’ ya Platini.

Uyu mukobwa mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala, ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma ataryitabira.


Cycy Beauty ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we


Cycy ni umwe mu bagaragaye mu mashusho y’abahanzi batandukanye


Umubyeyi wa Cycy beauty yitabye Imana


Cycy ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye gukurikira amasomo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND