Ubutumwa bwihanganisha Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga, wabuze umubyeyi we, bukomeje kuba bwinshi.
Mu masaha arindwi ashize nibwo byamenyekanye ko umubyeyi wa Cycy Beauty yitabye Imana, nyuma y’uko atangiye gusangiza abakunzi be ubutumwa bumwihanganisha.
Ni ubutumwa butandukanye uyu munyamideli yagenewe n’inshuti ze, zirimo n’ibyamamare bitandukanye nka Shaddyboo.
Umubyeyi wa Uwimbabazi yitabye Imana mu gihe uyu mukobwa ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye gukurikiranira amasomo.
Uwimbabazi asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho ari muri; ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na ‘Antansiyo’ ya Platini.
Uyu mukobwa mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala, ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma ataryitabira.
Cycy Beauty ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we
Cycy ni umwe mu bagaragaye mu mashusho y’abahanzi batandukanye
Umubyeyi wa Cycy beauty yitabye Imana
Cycy ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye gukurikira amasomo
TANGA IGITECYEREZO