RFL
Kigali

Da Promota agiye kurushinga n'umukobwa yari amaze iminsi yambitse impeta

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/03/2023 13:59
0


Reagan Da Promota ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: Isengesho, Ingabire, Ndagushima, Ndanezerewe n'izindi, agiye gukora ubukwe n'umukobwa yambitse impeta mu 2021.



Reagan Da Promota ni umuhanzi mu muziki wa Gospel wanabaye umunyamakuru akiba mu Rwanda. Azwi nanone mu gushyigikira abanyempano mu muziki, akabafasha gukora indirimbo. Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni iyitwa 'Ndagushima' yakoranye na Mandela.

Reagan Kimazi wamamaye nka Reagan Da Promota ntiyahagarariye aho ahubwo nyuma yaho yakoze izindi zitandukanye zirimo 'Ingabire' yahurijemo abahanzi benshi barimo na Aline Gahongayire, Nzahora ndirimba yakoranye na Prosper Nkomezi na Aime Uwimana, Hallelujah yakoranye na Mandela n'izindi.

Tariki 12 Kamena 2021 ni bwo Da Promota yambitse impeta Yvonne Teta wahise amwemerera ko bazabana. Kuri ubu bamaze gutangaza ko bazakora ubukwe tariki 02/07/2023. Ubukwe bwabo buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri State ya Tennessee mu mujyi wa Nashville ahaheruka kwimukira umuramyi Patient Bizimana.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yari amaze kwambika impeta umukunzi we, Reagan Da Promota yavuze ko umukunzi we ari mwiza cyane akaba anaca bugufi ukongeraho no kuba yubaha Imana. Ibyo ni byo yamukundiye, bituma afata umwanzuro wo kumusaba kuzabana nawe iteka.

Yagize ati "Umukobwa yitwa Yvonne Teta Bagorora, namukundiye ko ari umukobwa mwiza unaca bugufi kandi akubaha Imana cyane. 


Ubutumire mu bukwe bwa Da Promota na Yvonne


Byari ibicika ubwo Da Promota yambikaga impeta Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND