RFL
Kigali

Se wa Lionel Messi yahakanye ibivugwa ku muhungu we birimo no kureka imyitozo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2023 8:40
0


Jorge ubyara Lionel Messi, yifashishije imbuga nkoranyambaga ahakana amakuru avugwa ku muhungu we arimo ibirebana n'amasezerano ye muri Paris Saint-Germain ndetse no kuba yaba yarikuye mu myitozo kubera kutumvikana n'umutoza.



Ahazaza ha Lionel Messi hakomeje kugarukwaho cyane mu binyamakuru byo ku mugabane w'iburayi. Uyu mukinnyi agiye gusoza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain kandi ibiganiro byo kuba yayongera ntabwo biremezwa. 

Ibi ni byo biri gutuma hacaracara ibihuha byinshi kuri uyu mukinnyi ari nabyo byatumye se afata umwanzuro wo kubihakana. Jorge Messi yagiye kuri Instagram ahakana amakuru avuga ko Lionel Messi yavuye mu myitozo itarangiye kubera kutumvikana na Christopher Galtier ndetse n'ibindi.

Yanditse ati: "Lionel Messi yavuye mu myitozo itarangiye kubera ko atumvikana na Christopher Galtier, Paris Saint-Germain yanze kwemera ibyo Lionel Messi asaba kugira ngo bamwongerere amasezerano. Lionel Messi ari kwaka miliyoni 600 z'amayero nk'umushahara muri Al Hilal. Aya makuru ni ibihuha, ntimubizere ntabwo tuzigera twemera abantu babeshya n'ikindi gihe".

Mu minsi yashize ni bwo byari byanditswe ko se wa Lionel Messi yagiye muri Saudi Arabia kugira ngo avugane na Al Hilal ishaka umuhungu we. Iyi kipe ngo ishaka kumuha ibingana n'ibyo Cristiano Ronaldo yahawe muri Al Nassr.


Lionel Messi akomeje kuvugwaho amakuru menshi cyane ku bijyanye n'ahazaza he








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND