RFL
Kigali

Amajyepfo: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere tubiri n'abandi bakozi batatu batawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/03/2023 8:11
0


Abanyamabanga Nshingwabikorwa turere tubiri two mu Ntara y'Amajyepfo, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta.



Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, rubinyuje ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuwa Gatanu tarliki 17 Werurwe 2023, rwatangaje ko hari abakozi 5 bakorera Uturere twa Gisagara na Nyanza rwataye muri yombi. 

Abo bakozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Akarere ka Nyanza ndetse n'uw'Akarere ka Gisagara two mu Ntara y'Amajyepfo.

Ubugenzacyaha buvuga ko bakekwaho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu masoko ya Leta, gutanga inyungu zidafite ishingiro.

Banakekwaho akagambane bagiranye na Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ndetse bigateza Leta igihombo.

Abo banyamabanga Nshingwabikorwa b'Akarere ka Gisagara na Nyanza n'abandi bakozi batatu bakora muri urwo turere, bafungiye mu mujyi wa Kigali muri sitasiyo za Rwezamenyo, Kicikiro na Kimihurura ndetse barimo gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye zabo zizashyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND