Kugaragaza amarangamutima binyuze mu kurira bigira umumaro bitewe n’ibihe umuntu ariramo cyangwa igihe kurira kwe bimara, gusa amarira akabije atera ibibazo byaganisha no ku rupfu.
Kurira ni igisubizo cy’amarangamutima ku bintu byinshi
bitandukanye. Ariko kurira kutagenzurwa cyangwa kudasobanutse, kunaniza amarangamutima n’mubiri kandi kugira ingaruka
cyane mu buzima bwa buri munsi.
Amarira akabije ashobora guturuka ku buzima bwo mu mutwe nko gucibwa intege n’ibiri kuba, guhangayika, cyangwa
kwiheba. Bamwe bavuga ko kurira biruhura ndetse ari umuti iyo bibaye
bitunguranye, nk’ikimenyetso cyo kwishima.
Abaganga bavuga ko abana bari mu myaka y’ubugimbi n’abangavu barizwa akenshi n’uko banzwe mu
rukundo, ndetse abenshi bagahita bishora mu biyobyabwenge, bakangirika burundu.
Ihutire gusanga muganga niba bimeze gutya:
Igihe utagishoboye kugenzura amarira
Igihe urira nta mpamvu igaragara
Igihe amarira abangamira ubushobozi bwo gukora ibintu, akazi ka buri munsi
Igihe amarira yawe menshi ajyana no kujya kure mu ntekerezo
Igihe wumva imisonga mu gutwi
Abaganga babihuguriwe nibo bamenya ikibazo aba bantu
bagira amarira adasanzwe bahura nayo, bakamenya n’uko babafasha.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe batanga ubujyanama
ku bantu babaswe no kurira bidafite impamvu, cyangwa ihari batayizi. Benshi
bafite agahinda gakabije batewe n’ahahise habo bakananirwa kwiyakira, bityo
amarira akabaganza.
Nyamara kurira kenshi kubwo guhura n’ibibazo ntabwo
bitanga igisubizo cyo ku bikemura, ahubwo wangiriza n’ibindi bice by’umubiri
cyane cyane ubwonko.
Medical news today ivuga ko kurira ari byiza igihe
cyose urijijwe n’ibyishimo by’ikintu runaka, ariko iyo urize ubabaye amarira uko
atakara ari nako utakaza bimwe by’ingenzi bigize umubiri.
Ibice by’umubiri byangirika bitewe no kurira bikabije harimo:
Amaso
Akenshi dukunda amaso yacu iyo afite ibara ry’umweru, kuko amaso aba agaragara neza. Kurira bya hato na hato bitukuza amaso agasa n’ay’umuntu ukoresha ibiyobyabwenge, ndetse umuntu ntarebe neza nk’uko bikwiye.
Ingoma y’ugutwi
Amarira akabije atera imisonga ifata igice cy’ugutwi, bikaba
byakwangiriza ingoma y’ugutwi izwi nka “Eardrum”. Ingoma y’ugutwi niyo ituma
umuntu ashobora kumva neza, no kumenya gutandukanya amajwi.
Abantu
bakunze kwigunga bakiheba ndetse bagahora barira bidashira, hari ubwo bagira
ikibazo cyo guturika udutsi tw’ubwonko aribyo bita “Stroke”.
Ni byiza kwikunda, ndetse ugatekereza kuri buri
mpinduka ziza ku mubiri wawe. Kuba umunyambaraga no kumenya guhangana n’ibibazo
aho kurira cyangwa kwiyahura, nibyo bituma uba mu buzima butarangwa n’amarira.
Amarira adafite impamvu ifatika hari igihe aba ari uburwayi, ukwiye kugana muganga
Aho guhitamo kurira wangiza bimwe mu bice bigize umubiri, ahubwo iga kwikunda no gushaka igisubizo cy'ibyo bibazo
TANGA IGITECYEREZO