RFL
Kigali

Japhet wo muri ‘Bigomba Guhinduka’ yataramiye muri Nigeria-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2023 11:57
0


Umunyarwenya Japhet wo mu itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’, yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu gihugu cya Nigeria, binyuze mu gitaramo cy’urwenya ‘JJC’ gitegurwa n’umunyarwenya uri mu bakomeye muri iki gihugu uzwi nka S.L.K.



Iki gitaramo cy'urwenya cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, aho Japhet yagihuriyemo n'abanyarwenya batanga icyizere muri iki gihugu barimo Deeone ndetse na Phronesis.

Ni igitaramo cyamaze amasaha ane ushingiye ku rupapuro rucyamamaza. Cyabereye ahitwa Johnny RockResto.

Japhet yabwiye InyaRwanda ko yatumiwe muri iki gitaramo biturutse ku gitaramo cye cya mbere aherutse gukorera mu Rwanda yise 'Stupid Experience'.

Akomeza ati "Muri kiriya gitaramo, hari urwenya nateye mu rurimi rw'icyongereza, rero hari abantu ba hano (Nigeria) babibonye barantumira, natumiwe na S.L.K usanzwe itegura ibitaramo by'urwenya muri iki gihugu."

Japhet avuga ko S.L.K yamubwiye ko yishimiye uburyo yitwaye mu gitaramo cye cya mbere n'ubwo yasekeje abantu yisunze ururimi rw'icyongereza.

Uyu munyarwenya usanzwe ari n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, avuga ko yishimiye gutaramira muri iki gihugu, kandi 'nishimiye uburyo nakiriwe'.

Yanavuze ko ku wa 19 Werurwe 2023, nabwo azataramira muri Nigeria binyuze mu kindi gitaramo cy'urwenya azahakorera. Ati "Byari byiza cyane. Ndaza kugaragaza amashusho y'igitaramo."

Ku wa 20 Gashyantare 2023, ni bwo Japhet yakoze igitaramo cye cya mbere yise “Stupid experience”. Ni izina yatekereje kuko yaganirizaga abitabiriye byinshi byabaye mu rugendo rwe birimo n’ibyo yavuga ko bitangaje.

Uyu munyarwenya ateguza iki gitaramo yavuze ko nta we ukwiye kwitiranya kuba agiye kwikorana igitaramo no kuba yaba afitanye ibibazo na mugenzi we babana mu itsinda rya "Bigomba Guhinduka".

Uyu musore yagaragaje uko mu 2017 aribwo yatumiwe bwa mbere mu gitaramo cy'urwenya cya Seka Live bikozwe na Arthur Nkusi Rutura yanashimiye cyane.

Aha nyuma yaho nibwo yihuje na Etienne batangira gukora ibiganiro by’urwenya ariko ariko birimo inyigisho.

    

Japhet yataramiye mu gihugu cya Nigeria ku butumire na S.L.K usanzwe utegura ibitaramo by’urwenya


Japhet avuga ko muri iki gihugu yahungukiye inshuti nyinshi 

Japhet yavuze ko ku wa 19 Werurwe 2023, afite ikindi gitaramo azakorera muri iki gihugu 

Ku wa 20 Gashyantare 2023, nibwo Japhet yakoze igitaramo cye cya mbere nyuma y’imyaka itanu yinjiye mu itsinda ahuriyemo na mugenzi we Etienne


Reba hano amafoto y'igitaramo cya mbere cya Japhet wo muri 'Bigomba Guhinduka'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND