RFL
Kigali

Itabaza Choir ya ADEPR Gahogo baririmbye umurage n'ubutunzi buhebuje bahawe na Yesu - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2023 18:01
0


Itabaza choir ikorera umurimo w'Imana ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga, yakoze mu nganzo ivuga ubutunzi buhebuje n'umurage bahawe na Yesu Kristo. Ni mu ndirimbo nshya y'amashusho bise "Hari Ubutunzi".



Korali Itabaza yatangiye ivugabutumwa ari korali y’icyumba cy’amasengesho mu 2000, icyo gihe ikaba yari igizwe n'abaririmbyi 20. Yaje kwitwa Itabaza mu mwaka wa 2002. Ubu, ifite abaririmbyi barenga 150, ikagira Album imwe y'amajwi n'amashusho yitwa "Turi Abanyamahirwe".

Mu nteg bihaye harimo gukora indirimbo 10 buri mwaka z'amajwi n'amashusho. Uyu mwaka wa 2023 bamaze gushyira hanze indirimbo ebye harimo n'iyi nshya "Hari ubutunzi" imaze amasaha macye igeze hanze. Ni indirimbo iryoheye amaso bitewe n'amashusho yayo yafashwe mu buryo buhezweho bwa Live Recording.

"Ubutunzi buvugwa muri iyi indirimbo ni umurage abana b'Imana bahawe wo kuzaraganwa na Kristo mu bwami bw'Ijuru. Ibi bikaba byarakomotse mu bise by'amaraso ya kristo ubwo yatwitangiraga ku musara" - NtakirutimanaThacien, ushinzwe Ikoranabuhanga n'Itumanaho muri korali Itabaza.

Thacien yakomeje abwira inyaRwanda ko nyuma y’iyi ndirimbo yasohotse "tubafitiye izindi ndirimbo zamaze gutunganywa eshatu. Turateganya gukora izindi enye bitarenze ukwezi kwa munani izindi enye kugera nibura mu kwa 12 zose zikaba 12".

Avuga ko nyuma y’ingendo z’ivugabutumwa ebyiri bamaze gukora muri uyu mwaka (ADEPR Gashyekero-Gikondo na Nyabikenke Muhanga), barateganya izindi ngendo enye muri uyu mwaka.

Yongeyeho ati "Dukomeje ibindi bikorwa by’iterambere ry’abaririmbyi ndetse no gufatanya na Parroisse yacu mu mirimo badusaba gukora".

Yasobanuye ko iyi ndirimbo yabo "Hari ubutunzi" ifite umwariko w'ubutumwa "butwibutsa umurimo ukomeye Yesu Kristo yakoze ku musaraba, bigatuma natwe abanyamahanga twemererwa kugera ahera, duhinduka ibikomangoma, abaragwa, abami n'abatware mubwami bw'Imana".

Aragira ati "Undi mwihariko n'uburyo ikozemo bwa Live recording, uburyo yanditsemo ndetse na Melody yayo wumva ko inyuze amatwi. Uyirebye uhita wibona cyangwa ukiyumvisha uburyo abari aho bari bamerewe".

"Ikindi ni uko amashusho yayo yafashwe bwije afatirwa hanze mu ma saa mbiri za nijoro (ibintu bitamenyerewe ku ma chorales) kandi amashusho akaba agaragara neza cyane".


Itabaza choir iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu


Bakorera umurimo w'Imana mu Karere ka Muhanga


Bamaze gukora indirimbo eshatu z'amajwi n'amashusho muri uyu mwaka wa 2023

REBA HANO INDIRIMBO "HARI UBUTUNZI" YA KORALI ITABAZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND