RFL
Kigali

Uganda : Pasiteri yafunze urusengero nyuma yo gutsindira Miliyoni 100 z’amashiringi muri Betting

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/03/2023 16:33
0


Iyi ni inkuru itangaje kumva uwiyita umukozi w’Imana yafunze urusengero kubera amafaranga yatsindiye mu mikino y’amahirwe mu mupira w’amaguru, nk’uko byabaye kuri uyu wo mu gihugu cya Uganda tugiye kugarukaho.



Uyu mugabo yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batandukanye bari kumutangaho ibitekerezo binyuranye, bigendanye n’uburyo yari umu pasiteri usanzwe afite urusengero ayoboye.

Uyu mugabo wiyitaga umukozi w’Imana ubwe yemeje ko yakoze cyane kugira ngo ashyire ku iherezo ubukene bwe, ndetse avuga ko ajya gufungura itorero yari abitewe n’ubugugu yari yifitemo atari ugusigwa amavuta. Yagize ati: “Erega njye nagira ngo mbemerere ko njya gufungura iri torero, byatewe n’ubwikunde bwanjye. Ntabwo nigeze nsigwa amavuta rwose.”

Nabonye abantu benshi bagiye biyita abakozi b’Imana bagakorera amafaranga mu bayoboke babo ntibikoze ibyo kubwiriza, ahubwo bagakora ibyo bashaka kwigwizaho abayoboke”.

Yakomeje agira ti: “Uko iminsi yagendaga ihita niko nagendaga mbura amahoro, nkababazwa n’uko ibyo nabonaga bitari byiza. Nararotaguzwaga cyane kubera ibyo nanjye nakoraga umunsi ku munsi, gusa mbere y’uko mfungura iri torero buri kimwe cyari kimeze neza nta n’ikibazo ntewe n’uko nta mafaranga, kuburyo ntigeraga ntekereza izindi nzira.

Umunsi umwe rero nibwo naje kwiha igitekerezo, cyo gushaka ubundi buryo bwo kubonamo amafaranga. Kuva icyo gihe natangiye kujya mbona ubutumwa bugufi (kuri  smartphone ye), kugeza ubwo nabonye ubwerekeye imikino. Narafunguye ndasoma nkuramo igitekerezo, naje gusangamo ‘Link’ y’aho banyura kugira ngo bateege, maze ntakazamo asaga Miliyoni nari mfite kugira ngo nanjye nkine.

Uko nakinaga bambwiraga ko bafite ikibazo cya ‘system’ yabo, nkakomeza kugerageza kugeza ubwo narambiwe mbita abatubuzi. Nyuma y’igihe barampamagaye, barambwira ngo natsinze. Narishimye cyane njya hejuru. Ubu rero ngomba gufunga uru rusengero rwose kuko nabonye ubundi buryo bwo gukoreramo amafaranga, na cyane ko kugeza ubu mfite ayo n’ipusi itasimbuka ntigeze ntekereza ko nzapfa ngize”.

Uyu mugabo yakomeje kwibazwaho na benshi, gusa mu magambo ye yagaragaje ko atigeze asigwa amavuta cyangwa ngo ahamagarwe, ko we ubwe yihamagaye akaba ari nayo mpamvu atanze agahenge ku bakirisitu be.

Isoko: Ankoletimes.co.ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND