Iyi ni inkuru itangaje kumva uwiyita umukozi w’Imana yafunze urusengero kubera amafaranga yatsindiye mu mikino y’amahirwe mu mupira w’amaguru, nk’uko byabaye kuri uyu wo mu gihugu cya Uganda tugiye kugarukaho.
Uyu mugabo yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga aho
abantu batandukanye bari kumutangaho ibitekerezo binyuranye, bigendanye n’uburyo
yari umu pasiteri usanzwe afite urusengero ayoboye.
Uyu mugabo wiyitaga umukozi w’Imana ubwe yemeje ko
yakoze cyane kugira ngo ashyire ku iherezo ubukene bwe, ndetse avuga ko ajya
gufungura itorero yari abitewe n’ubugugu yari yifitemo atari ugusigwa
amavuta. Yagize ati: “Erega njye nagira ngo mbemerere ko njya gufungura iri torero, byatewe n’ubwikunde bwanjye. Ntabwo nigeze nsigwa amavuta rwose.”
Nabonye abantu benshi bagiye biyita abakozi b’Imana
bagakorera amafaranga mu bayoboke babo ntibikoze ibyo kubwiriza, ahubwo bagakora
ibyo bashaka kwigwizaho abayoboke”.
Yakomeje agira ti: “Uko iminsi yagendaga ihita niko nagendaga
mbura amahoro, nkababazwa n’uko ibyo nabonaga bitari byiza. Nararotaguzwaga cyane
kubera ibyo nanjye nakoraga umunsi ku munsi, gusa mbere y’uko mfungura iri
torero buri kimwe cyari kimeze neza nta n’ikibazo ntewe n’uko nta mafaranga, kuburyo ntigeraga ntekereza izindi nzira.
Umunsi umwe rero nibwo naje kwiha igitekerezo, cyo
gushaka ubundi buryo bwo kubonamo amafaranga. Kuva icyo gihe natangiye kujya
mbona ubutumwa bugufi (kuri smartphone
ye), kugeza ubwo nabonye ubwerekeye imikino. Narafunguye ndasoma nkuramo
igitekerezo, naje gusangamo ‘Link’ y’aho banyura kugira ngo bateege, maze ntakazamo asaga
Miliyoni nari mfite kugira ngo nanjye nkine.
Uko nakinaga bambwiraga ko bafite ikibazo cya ‘system’
yabo, nkakomeza kugerageza kugeza ubwo narambiwe mbita abatubuzi. Nyuma y’igihe
barampamagaye, barambwira ngo natsinze. Narishimye cyane njya hejuru. Ubu rero
ngomba gufunga uru rusengero rwose kuko nabonye ubundi buryo bwo gukoreramo
amafaranga, na cyane ko kugeza ubu mfite ayo n’ipusi itasimbuka ntigeze ntekereza
ko nzapfa ngize”.
Uyu mugabo yakomeje kwibazwaho na benshi, gusa mu
magambo ye yagaragaje ko atigeze asigwa amavuta cyangwa ngo ahamagarwe, ko we
ubwe yihamagaye akaba ari nayo mpamvu atanze agahenge ku bakirisitu be.
Isoko: Ankoletimes.co.ug
TANGA IGITECYEREZO