RFL
Kigali

Otile Brown utegerejwe mu Bwongereza yananiwe gufungura Televiziyo yo mu ndege bimuteza abafana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/03/2023 12:28
0


Otile Brown witegura gutaramira mu Bwongereza, yaciye ibintu nyuma yo gusangiza abantu amashusho bigaragara ko yagowe no gufungura Televiziyo yo mu ndege mu nzira ava mu Budage.



Mu mashusho akomeje guhererekanwa agaragaza Otile Brown mu ndege aho yagaragaye ari kurwana no gufungura televiziyo, byanze mu buryo bwa gakondo [udakoresheje telekomande).

Benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamwihaye bavuga ko bitumvikana ukuntu yananiwe gufungura televiziyo, abandi bakavuga ko bishoboka ko ari ubwa mbere agendeye mu myanya y’icyubahiro.

Uwitwa Evans Omarion yagize ati: ”Ariko iki gisekuru gifite ibibazo, reba bariya basaza bicaye impande ya we nta kibazo bafite, bariturije ntabyo guca ibintu, ariko hari Otile Brown uri kurwana no gufungura televiziyo no kwifata amashusho, biragoye kuba urubyiruko. Tuza Otile Brown.”

Otile Brown amaze iminsi ari gukorera ibitaramo hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania aho yaburiye mudasobwa ze ebyiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Julius Nyerere, ubu yari akubutse mu Budage.

Ubwo yaburiraga imashini ze ebyiri Tanzania, Otile Brown yagize ati: ”Naburiye mudasobwa zanjye zo mu bwoko bwa MacBook ku kibuga cy’indege ariko abashinzwe umutekano ntibifuje kumfasha byibuze ngo barebere kuri Kamera.”

Mu nyuma ariko zaje kuboneka ndetse azisangishwa mu nyubako yari ari kubamo muri iki gihugu. 

Otile Brown ari kandi mu byishimo byinshi birimo kuba indirimbo ze zikomeje gukundwa cyane muri Kenya.

Ari kubyinira ku rukoma kandi bitewe n'uko bwa mbere mu mateka y’umuziki we agiye gutaramira mu Bwongereza aho afite igitaramo kuwa 20 Werurwe 2023.

Amashusho ya Otile Brown akomeje kuvugisha benshi Otile Brown ategerejwe mu murwa mukuru w'u Bwongereza, London aho azakorera igitaramoAri mu bahanzi bacye babashije kugeza kuri Miliyoni 100 z'abumvise indirimbo zabo binyuze kuri BoomplayImbuga zicururizwaho umuziki wa Otile Brown zimwinjiriza akayabo dore ko afiteho abayoboke batagira ingano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND