RFL
Kigali

Amarushanwa y'ubwiza muri Tour du Rwanda! Ni iyihe kompanyi yifashishije abakobwa beza?-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/03/2023 12:17
1


Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu Cyumweru gishize mu binyamakuru byo mu Rwanda, ni isiganwa rya Tour du Rwanda 2023, ryatambagije amagare n'abakobwa beza mu rw'imisozi 1000, abo mu Ntara zose bakihera ijisho.



Uretse kuba ubusobanuro bwa Tour du Rwanda ari irushanwa ngarukamwaka ry'amagare rizenguruka Intara zose z'u Rwanda mu gihe cy'Icyumweru, izwiho kwerekana uburanga bw'abanyarwandakazi baherekeza Kompanyi zitandukaye baba barimo kwamamaza.

Abakobwa b'i Rwanda ni beza peeee...Iyo bigeze muri Tour du Rwanda barifotoza kakahava, cyane ko baba bajyanywe no kwamamaza Ibikorwa, Serivisi n'ibicuruzwa bya Kompanyi nk'inganda cyangwa ibigo bitanga Serivisi biba byariyandikishije mu bafatanyabikorwa b'iri rushanwa.

Kuva Ku ya 19 kugeza kuwa 26 Gashyantare, hari hatahiwe Tour du Rwanda 2023 yakinwe n'abasiganwa ku magare bo mu bihugu byo ku migabane ya Africa, Aziya, Oceania, America n'u Burayi.

Isiganwa ubwaryo ryari ribereye ijisho mu Ntara zose z'u Rwanda, aho ryazengurutse iminsi 8 

Ubwinshi bw'abakurikirana Tour du Rwanda mu gihe cy'iminsi 8 imara, bukururira Kompanyi nyinshi kwamamaza ibyo zikora, bigatuma zitwaza abakobwa b'uburanga bahambaye kugira ngo ibyo bamenyekanisha byumvwe na buri wese.

Aha ntawashidikanya kuvuga ko kuva amarushanwa y'ubwiza yose yahagarikwa mu Rwanda kubera ibijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina ryavuzwe muri Miss Rwanda, atari henshi hagaragaye abakobwa nk'aba bo muri Tour du Rwanda bahiganwa mu bwiza.

Amstel, imwe mu nzoga z'uruganda rwa BRALIRWA zikunzwe na benshi, ni cyo kinyobwa cyari kiyoboye mu bufatanyabikorwa, aho cyahembaga umukinnyi watwaye agace. Mu kwamamaza yari ifite abakobwa b'uburanga bwakuruye amaso ya benshi nk'uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.

Sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ nayo ntiyahatanzwe. Yahembye Muhoza Eric nk'umukinnyi w'Umunyarwanda utanga icyizere kurusha abandi.

Canal + yari ihagarariwe n'abakobwa b'uburanga mu Ntara zose

Mango 4G icuruza Interineti igezweho nayo yazindukanye abakobwa b'uburanga, itembera Intara zose z'igihugu imenyekanisha umuyoboro ugezweho wa Internet.

Hari kandi izindi Kompanyi nyinshi zirimo abaterankunga bakuru bahembaga abakinnyi buri munsi ndetse n'abandi. Ibigo hafi ya byose byari byitwaje Abanyarwandakazi bafite uburanga kugira ngo bafashe mu gukurura byihariye amaso y'abareba ibikorwa byabyo.

InyaRwanda yakusanyije amafoto yiganjemo ayafotowe n'abakozi ba Tour du Rwanda, ashobora gufasha buri wese gutora Kompanyi yakoresheje abakobwa beza kurusha izindi.


Amstel ya BRALIRWA yahembaga umukinnyi watwaye 'Stage' nayo yaherekejwe n'inkumi nziza





Abakobwa bamamazaga Amstel bahinduranyaga imyenda y'amabara y'umutuku n'umweru iryoheye ijisho.



Ikigo cya Canal+ gicuruza amashusho ya Televiziyo nacyo cyari gihari Kiti "Kuri Foot turayoboye"



Amashusho agaragaza kizigenza Chriss Froome atobokesha igare mu mihanda ya Karongi nayo yatambutse kuri Canal+


Sosiyete ya Mango 4G icuruza Interineti yihuta mu Rwanda nayo ntiyatanzwe mu kwamamaza muri Tour du Rwanda 2023




Aho amagare yahagurikiraga hose habaga hakikijwe abakobwa b'ibizungerezi



Nsengimana Jean Bosco yambayeho umwenda w'uwagize amanota menshi muri Sprint watangwaga na Bella Flowers





























Mulubrhan Henok wo muri Erithrea ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 ahize abandi mu duce umunani






MC Galaxy usanzwe ari n'umunyamakuru wa Goodrich TV we yashyushyaga abafana

Ntihafotowe amagare n'abakobwa gusa, imisozi myiza nayo yararebwe

Amstel yateguye impande zose ntiyasize imodoka nziza

Abahanga mu gufotora no gufata amashusho bakusanyijwe bavuye impande zose


AMAFOTO: Tour du Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kk1 year ago
    Ni Amstel





Inyarwanda BACKGROUND