RFL
Kigali

REG BBC yitegura BAL 2023 yatijwe Nshobozwa na Ntore uheruka kuyishongoraho

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/02/2023 15:06
0


Ikipe y'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu, REG Basketball Club, yatijwe Nshobozwabyosenumukiza Wilson na Ntore Habimana basanzwe bakinira APR BBC ngo bazayifashe mu mikino ya Basketball Africa League 2023 yitegura guhatanamo.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo APR Basketball Club yatangarije ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yatije Wilson Nshobozwa na Ntore Habimana kugira ngo bazafashe REG BBC mu mikino ya BAL 2023.

Aba bombi ni ngenderwaho muri APR BBC ndetse baheruka kuyifasha gutsinda RP-IPRC Kigali BBC mu mpera z'icyumweru gishize, nyuma y'uko bari banahigitse REG BBC mu mukino wabanje wo kuya 18 Gashyantare 2023, warangiye APR ifite amanota 77 kuri 75 ya REG.

Wilson Nshobozwa ni umwe mu nkingi zikomeye za APR BBC

Nshobozwabyosenumukiza ukina nka 'Point Guard' yabaye muri REG BBC kuva muri 2018 kugeza mu mwaka wa 2022, ariko hari ubwo yatijwe Patriots BBC igihe gito, ayifasha muri BAL 2021. Nyuma APR BBC yaje kumwegukana ndetse niyo imufite kugeza ubu.

Ntore Habimana na we yakiniye REG BBC mu ntangiriro z'umwaka ushize, ariko ntiyifashishwa mu mikino ya BAL 2022, bituma nyuma anayishongoraho ubwo yayivagamo akanafasha Patriots BBC guhigika REG mu mukino wa Shampiyona.

Muri Kanama 2022, Habimana na bagenzi be bakinanaga muri Patriots batsindiye REG BBC muri BK Arena, nyuma yandika ku rubuga rwa Twitter abwira REG mu marenga ati "Nibaceceke bariya batankoresheje mu mikino yose ya BAL."

Ubutumwa bwa Ntore yishongora kuri REG BBC

Kuri ubu, aba bombi basanze benshi mu bo bahoze bakinana muri REG BBC kugira ngo bafatanye kwitegura imikino ya Basketball Africa League 2023 izasorezwa mu Rwanda mu mpera za Gicurasi.

Uretse Nshobozwa na Ntore bavuye mu ikipe y'Ingabo, biteganijwe ko REG izanakoresha Ndizeye Ndayisaba Dieudonne na Hagumintwari Steve ba Patriots BBC.

REG BBC izakinira imikino y'ijonjora i Dakar muri Senegal, aho iri mu itsinda rya 'Sahara Conference' ihuriyemo na Abidjan BC yo muri Coté d'ivoire, Stade Malien (Mali), Kwara Falcons (Nigeria), AS Douanes (Sénégal) na US Monastir yo muri Tunisia ari nayo iheruka gutwara igikombe cya 2022.

Abo muri iri tsinda bazahatana kuva ku ya 11 kugeza ku ya 21 Werurwe 2023, bashaka amakipe azarihagararira mu mikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi 2023, aho bazahurira n'andi yo muri 'Nile Conference' yo azakorera amajonjora i Cairo mu Misiri.

Ntore Habimana (Imbere) na Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza bazafasha REG BBC muri BAL





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND