Kigali

Icyizere cy'ubuzima, Abayobozi bakina 'Tombola' n'abashaka gusindagizwa - Perezida Kagame mu Umushyikirano

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/02/2023 16:09
1


Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro yayo ya 18, aganiriza abayobozi ndetse n'abanyarwanda muri rusange.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, nibwo mu nyubako ya Kigali Convention Centre iri mu Mujyi wa Kigali hatangiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 2023 izamara iminsi ibiri.

Mu ijambo rya mbere rya Perezida Paul Kagame muri iyi nama, yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo n'abakina za Tombola, anakomoza ku cyizere cy'ubuzima bw'abanyarwanda gikomeza kuzamuka.

Yatangiye asuhuza abitabiriye iyi nama bose, anabaha ikaze nyuma y'imyaka itatu yari ishize hatabaho gahunda nk'iyi kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu ntangiriro, umukuru w'Igihugu yakomoje ku guhinduka kw'imibereho y'abanyarwanda mu gihe cy'imyaka iyinga 30 ishize igihugu cyubakwa.

Yagize ati "Turi hafi kurangiza imyaka 30 twongera kubaka Igihugu cyacu. Imyaka 30 tumaze, iyo dusubiza amaso inyuma ntituze kubona icyahindutse, byaba nyine ari agahomamunwa."

Yashimye ko icyizere cyo kubaho ku munyarwanda cyazamutse kikageza ku myaka 69, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru muri Afurika nk'uko biheruka gutangazwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO).

Yagize ati "Ubu Umunyarwanda ashobora kubaho kugeza ku myaka 69, muzi aho twahereye ubwo? Uwagezaga kuri 40 yabaga yagerageje, byari amahirwe ariko ubu Umunyarwanda ashobora kugera kuri 69 kandi ni imwe mu myaka yo hejuru no ku isi yose."

"Kuba tugeze kuri 69 byari amahirwe kugera kuri 40, urumva ko ibikorwa bimwe tuvuga umuntu abishyize muri ubu buryo nibwo byumvikana."

Perezida Kagame mu kiganiro cye cya mbere mu nama y'Igihugu y'umushyikirano ya 2023

Umukuru w'Igihugu kandi yanenze abayobozi bamwe na bamwe bihunza inshingano, ati "Ku buryo ufata umuyobozi uwo ari we wese ukamubaza ibya cya gikorwa remezo cyagombaga gukorwa aha, gifitiye inyungu abaturage kimeze gitya, kigeze he, ubwo ni we ubishinzwe, yarangiza, dufite rero imvugo, agatangira inkuru ndende zitari n’ibyo wamubajije."

Perezida Kagame yagereranyije abo bayobozi n'abantu bahora bashaka gusindagizwa, abakangurira guhinduka bagakora neza, ati "Ntabwo muyobewe ibikwiriye kuba bikorwa, nta n’ubwo muri injiji ngo ntabwo muzi uko ibintu bikorwa, oya."

Yagarutse kandi ku bantu barimo n'abayobozi bamwe na bamwe bagaragara mu bikorwa bya za Tombola bajyamo, nyuma byabateza ibibazo bakagaruka basaba Leta inkunga, yibutsa ko nta muntu ushobora kubeshwaho na Tombola.

Yagize ati "Ukabisangamo abayobozi bose, abo bayobozi mwicaye aha muzi ibyo mvuga kuko mubirimo. Mukajya mu bintu by’ubujura, biriya ni nk’ubujura, ukaba uri aho utegereje amahirwe, tombola, buriya wabeshwaho na tombola?"

"Ngibyo biri mu baminisitiri, biri mu bajenerali, mu gisirikare, mu gipolisi, mukajya muri chia seeds, mwamara guhomba udufaraga mwari mufite, mwagiye muturunda mu mwobo uri budutware, mwarangiza mukaza ngo murareba, tugomba gufasha abaturage… gufasha abaturage? Ayo mafaraga iyo uyabaha se niba ushaka gufasha abaturage?"

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi nk'abo bo mu nzego zose kwisubiraho, bagakora imirimo n'inshingano ziteza imbere Abanyarwanda bose.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bari kuganira ku ngingo zinyuranye

Icyumba cy'inama cya Kigali Convention Centre nicyo cyakiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 18





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAWUKURIRYAYO VEDASTE1 year ago
    MINISITIRI UKINA IYIMIKINO YADUFASHA ATE KUTUVANA MUBUKENE ATE NAWE ABONAKO GUKIRA ARAMAHIRWE NUNDI MUYOBOZI WESE YAKEMURA ATE IKIBAZO CYUMUTURAGE AFITE AGAHINDA KA MIRIYONI ZE ZAHIRIYE MWI (PARI) YAKOZE?NIKIBAZOPE!!! NIYO MPAMVU USANGA BAKOZE IMISHINGA AHA KUBATSWE ISOKO HAKUBAKWA AMASHURI AHAKAGIYE AMASHURI HAKAJYA IBITARO AHAKAGIYE IBITARO HAKAJYA URUSENGERO AHA!! NIBAREKE GUKORA IPARI NTABWO ARIBYABO



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND