RFL
Kigali

Uko ibiganiro bya Kidum na Ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda byazahuye umuziki w'ibihugu byombi-VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/02/2023 10:12
0


Umuhanzi, Nimbona Jean Pierre 'Kidum' umaze imyaka iyinga 25 ashimisha abo mu Karere k'ibiyaga bigari yifashishije impano ikomeye y'umuziki afite, yahishuye ko ibiganiro yagiranye na Ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda byagaruriye icyizere umuziki w'Ibihugu byombi.



Hari ubwo umubano w'u Rwanda n'u Burundi utari umeze neza mu bihe bishize, ibyatumye imipaka ifungwa ndetse na byinshi mu bikorwa bihuza Abanyarwanda n'Abarundi birahagarara. Abanyamuziki nabo bari barahagaritse kugenderana, kugeza ibintu bisubiye mu buryo.

Kidum Kibido w'imyaka 48 y'amavuko, yahishuye ko nk'umwe mu bahanzi bakuru yahawe ubutumwa bwo kongera guhuza umuziki w'abo mu bihugu byombi, ubwo umubano wari umaze kongera kuba mwiza mu mwaka ushize.

Uyu muhanzi waherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo 'Transformational Tunes of Africa’ cyo muri 2019, yagize uruzinduko mu ntangiriro z'umwaka ushize (2022), ahura na Ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda, baganira ku guhuza ibikorwa by'abanyamuziki mu bihugu byombi.

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru ubwo yagarukaga gutaramira mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, Kidum yahishuye ko ibiganiro yagiranye na Ambasaderi byamweretse ko umubano umeze neza, ndetse nyuma imigenderanire y'abahanzi irasubukurwa.

Yagize ati "Ahanini bashatse kunyereka ko ibintu byose biri mu buryo, ko umubano wagarutse, natwe abahanzi tugomba kumenya ko umubano wagarutse [...]

"Twavuganye byinshi, twavuganye ku byerekeye gutangiza ibitaramo, ndavuga nti 'Byanshimisha mbonye abanyarwanda bagiye i Burundi' kandi bagiyeyo, Social Mula yagiyeyo, Bruce Melodie yagiyeyo, ni ibintu byiza cyane."

Kuva umubano w'u Rwanda n'u Burundi wongeye kuba mwiza, abahanzi bo mu Rwanda nka; Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Bushali, Israel Mbonyi n'abandi, bakoreye ibitaramo i Bujumbura ndetse byose byitabirwa n'abantu benshi.

Ni nako kandi abahanzi bo mu bihugu byombi basubukuye imigenderanire bakorana indirimbo, muri zo twavuga nka 'Nzonze' ya Olege na Papa Cyangwe, 'Inzoga n'ibebi' yahuriyemo Bruce Melody, Double Jay na Kilikou, 'Quality' ya Double Jay na Kenny Sol n'izindi nyinshi.

Kidum abajijwe uko abona ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko umuziki w'abanyarwanda utishimirwa i Burundi, byanavuzwe ko ari imwe mu mpamvu zatumye Bruce Melodie afungirwa i Bujumbura ubwo aheruka kuhataramira mu mwaka ushize, yasubije ko atari byo.

Yagize ati "Oya, Oya, Oya ubu mu Rwanda turi mu ijoro ariko muri America bari gukora, Ibintu by'Ama-Succés y'imuziki mu mwanya umwe bishobora kuba i Burundi, mu wundi mwanya Imana ikibuka Abanyarwanda, mu wundi mwanya Abagande hari igihe bari hejuru, Iby'imiziki bimeze nk'uku turi mu ijoro mu Rwanda ahandi bakaba bari gukora."

Kidum avuga ku mikoranire y'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu Burundi, yagize ati "Mu by'imiziki turi igihugu kimwe. Uzi impamvu umuziki wo mu Rwanda ukundwa i Burundi? Ni uko bumva ibyo (abandi) bavuga. Uririmi ni rumwe, abantu ni bamwe, cyari igihugu kimwe kera, urabizi ko abanyamahanga badashobora kudutandukanya,"

Kidum uri i Kigali ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya 'Lovers Edition by Kigali Jazz Junction' kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu, aho azafatanya n'itsinda B2C ryo muri Uganda ndetse na Confy. Yijeje ko abazitabira igitaramo bazaryoherwa n'umuziki w'umwimerere wa 'Live'.

Kidum w’imyaka 48 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Kidum bitewe n’uburyo ajya ku rubyiniro n’imbaraga zihariye ku buryo iyo umubonye utakeka ko afite imyaka irenga 45 y’amavuko bituma yishimirwa cyane.

Kidum aganira n'abanyamakuru ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali

Kidum yagarutse gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka ine avuga ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE KIDUM YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU UBWO YARI AGEZE I KIGALI

">


Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Kidum yageraga i Kigali

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

VIDEO: Rwigema Freddy- INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND