Eric Holder Jr. warashe umuraperi Nipsey Hussle bikamuviramo gupfa, yakatiwe gufungwa imyaka 60.
Ermias Joseph Asghedom ni umuraperi wamamaye cyane ku
izina rya Nipsey Hussle ufite inkomoko muri Ethiopia, akaba yarakoreraga
umuziki n'ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Yitabye Imana tariki 31 Werurwe muri 2019 ubwo yari amaze
kuraswa n'umugiziwanabi Eric Holder Jr. wamurasiye imbere y'iduka rye
riherereye mu mujyi wa Los Angeles.
Ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Eric
Holder Jr. yitabye urukiko rukuru i Los Angeles aho yasomewe igifungo yahawe
nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica yabigambiriye umuraperi Nipsey Hussle
witabye Imana afite imyaka 33. Urukiko rwakatiye Eric Holder Jr. igifungo
cy'imyaka 60 muri gereza.
Imyaka 60 y'igifungo Eric Holder yakatiwe harimo
imyaka 40 yo kwica Nipsey Hussle, imyaka 15 yo kurasa abandi bagabo babiri
yarashe akabakomeretsa ku munsi yiciyeho uyu muraperi, ndetse yanahawe imyaka
itanu (5) yo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Iyi myaka yose
uyiteranije ingana na 60.
Umuvandimwe wa Nipsey Hussle witwa Blac Sam wari
witabiriye uru rubanza yagize icyo atangaza nk'umwe mu bahagarariye umuryango
w'uyu muraperi.
Aganira n'ikinyamakuru Los Angeles Times, Blac Sam
usigaye uyobora uruganda rw'imyenda rwitwa 'The Marathon Clothing' rwashinze na
Nipsey Hussle, yagize ati “Umuryango wacu wishimiye ko Nipsey abonye ubutabera.
Nibyo byari bikenewe ko uwamwishe ahanwa natwe tukabona umutozo mu mitima
yacu''.
Hashize imyaka 4 Nipsey Hussle yitabye Imana arashwe na Eric Holder
Eric Holder wishe Nispey Hussle yakatiwe igifungo cy'imyaka 60
Eric Holder mu rukiko ubwo yasomerwaga igihano yahawe
TANGA IGITECYEREZO