RFL
Kigali

Kidum yaje gutaramira i Kigali yakirwa na Ambasade y'u Burundi - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/02/2023 2:03
0


Nimbona Jean Pierre wamamaye muri muzika yo mu Burasirazuba bw'Africa nka 'Kidum Kibido' yaje i Kigali, yakiranwa ubwuzu n'abo muri Ambasade y'u Burundi mu Rwanda.



Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'ibiyaga bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yagarutse i Kigali avuye i Nairobi muri Kenya, aho aje gutaramira Abanyarwanda mu birori bya Lovers Edition by Kigali Jazz Junction bizabera muri KVCE (Camp Kigali) kuwa 24 Gashyantare 2023.

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, Kidum yasanganiwe n'Umunyamabanga wa Ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda, Bwana Ngomirakiza Blaise Patrick, amuha ikaze.

Bwana Ngomirakiza Blaise (Iburyo) yakiriye Kidum

Uyu muhanzi wari umaze imyaka 4 adataramira mu Rwanda yavuze ko yishimiye kugaruka mu birori, anizeza ko abazitabira igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu bazaryoherwa n'umuziki wa 'Live'.

Avuga uko yiyumva bijyanye n'uko agiye gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka ine yari ishize atahakorera ibirori, yagize ati "Ni umunezero mwinshi kandi n'abari i Burundi bari kubikurikiranira hafi n'umwe mu bahagarariye Ambasade ari aha, bivuga ko atari ikintu cyoroshye."

Kidum yabajijwe icyo abafana bamwitegaho mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, asubiza aseka ati "Ni Live... Twebwe turi ba nyirayo, twayigiye ku ishuri iri mu maraso, bazabona Live."

Kidum avuga ku mpamvu hari hashize igihe kirekire adataramira i Kigali yagize ati "Hariho ibibazo birenze ububasha bwanjye. Ntabwo nigeze mvuga ko ntazagaruka'' ariko ashimangira ko ubu byose bimeze neza. Aha yashakaga kuvuga ko ubu Umubano w'u Rwanda n'u Burundi uhagaze neza.

Mu gitaramo kizatangira i Saa 19:30' z'umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Kidum Kibido na Confy, umwe mu bahanzi bakomeje kwigwizaho abakunzi mu Rwanda ndetse n'itsinda ry'abaririmbyi bo muri Uganda rya B2C | Kampala Boys, nabo bamaze kugera i Kigali.

Amatike y'igitaramo 'Lovers Edition by Kigali Jazz Junction' aboneka ku rubuga www.rgtickets.com arimo ay'abazicara mu myanya isanzwe (Regural) bazishyura 10.000Frw, abo muri VIP bazishyura 25.000Frw, abo mu myanya ya VVIP bishyure 35.000, mu gihe Table y'abantu 8 izishyurirwa 280.000Frw.

Kidum Kibido, Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe

Kidum yaganiriye n'abanyamakuru, ateguza abafana umuziki uryoshye wa Live

Nyuma yo kugera i Kigali, Kidum yerekeje kuri Onomo Hotel, aho acumbitse

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI KIDUM AKIGERA I KIGALI

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM

VIDEO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND