RFL
Kigali

Shaddyboo yasobanuye byinshi ku birori bidasanzwe afite i Rubavu - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/02/2023 16:09
0


Umushabitsi n'umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yagarutse ku gitaramo yateguye i Rubavu, n’ibindi birebana n'urukundo rwe n'imyidagaduro muri rusange.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Shaddyboo yatangiye avuga ku birori yise 'Shaddyboo New Vista' agira ati "Ni ibirori bikomeye bizaba birimo abahanzi n’aba DJ, bizamara iminsi ibiri abantu badakwiye gucikwa."

Akomeza vuga ko uzaba ari umwanya mwiza kubakundana no kwishimana nawe, ati "Azaba ari umunsi ukomeye n'abakundana bazakomeza gukundanira mu bwato, ikindi kandi nanjye ubwanjye nzaba mpari."

Ku kirebana niba azaserukana n'umukunzi we dore, ko mu mpamvu yatumye ibi birori bitegurwa harimo no gukomeza gufasha abantu kwizihiza ukwezi kwa Saint Valentin;

Shaddyboo yagize ati "Uriya munsi nzaba nta mukunzi mfite nzongera kumugira nyuma, gusa ntibivuze ko ntari mu rukundo hatazagira uzashaka kumvangira."

Yaboneyeho kandi umwanya agira inama abantu by'umwihariko abari n'abategarugori, agira ati "Kora icyo ukunda kandi ushaka amafaranga."

Shaddyboo, umunyamideli umaze igihe kinini mu ruganda rw'imyidagaduro,  afite ihame rikomeye, ko ikintu kitakwinjiriza utagakwiye kugitaho umwanya.

Kuwa 25 na 26 Gashyantare 2023 nibwo Shaddyboo azishimana n’abakunda ubuzima bwo ku mazi i Rubavu, aho yavuze ko agiye kugira mu rugo akahakorera byinshi bitandukanye.

Yasoje avuga ko n’ubwo ubufatanye bukiri hasi my myidagaduro ariko cyane ishingiye ku muziki n'umuziki muri rusange umaze kugera kure.

Mu bitezweho kuzashyigikira Shaddyboo harimo umuhanzikazi Momolava na DJ Phil Peter umaze kuba ubukombe mu itangazamakuru, umuziki no kuwuvanga.

Shaddyboo na Momo Lava bazafatanya mu birori bizabera i Rubavu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SHADDYBOO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND