Kigali

Chelsea, Newcastle na Everton bahaye icyubahiro Christian Atsu wahitanywe n'umutingito

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/02/2023 9:31
0


Amakipe ya Chelsea, NewCastle United na Everton abarizwa muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza yabanje kwibuka no guha icyubahiro Christian Atsu, wahoze ari rutahizamu wayo uherutse guhitanwa n'umutingito, mbere yo gukina kuri uyu wa Gatandatu.



Inkuru y'urupfu rw'umunya-Ghana, Christian Atsu ndetse n'abandi basaga ibihumbi bahitanywe n'umutingito wibasiye Turkey na Syiria kuwa 6 Gashyantare 2023 yongeye gutekerezwaho bushya, Atsu arazirikanwa.

Ubwo umutingito wateraga mu gitondo cyo kuwa 6 Gashyantare, Christian Atsu yahise aburirwa irengero, amara iminsi 12 munsi y'ibikuta byahirimye ku baturage benshi bari batuye mu Ntara ya Kahramanmaras yibasiwe bikomeye.

Nyuma y'aho umubiri wa Christian Atsu ubonekeye kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yo mu Bwongereza yanyuzemo yose yagaragaje ibikorwa byo kumwibuka no kumuha icyubahiro.

Kuri Stamford Bridge, mbere y'uko Chelsea itsindirwa mu rugo na Southampton hafashwe umunota wo kwibuka Atsu, bikorwa n'abakinnyi, abatoza ndetse n'abafana bo ku mpande zombi.

Kuri Stade ya Chelsea bubashye Atsu

Ni nako byagenze kandi kuri St James Park, aho Newcastle yatsindiwe na Liverpool, nabo babanje gufata umunota wo kunamira Christian Atsu, mu gihe Everton yo yahisemo ko akomerwa amashyi yo kumushimira, mbere y'umukino wayihuje na Leeds kuri Godison Park.

Ku rundi ruhande, Bournemouth FC yashyize ubutumwa bw'ihumure ku rukuta rwa Twitter, igira iti "Twababajwe no kumva inkuru y'urupfu rwa Atsu. Buri umwe muri twe ashyize ibitekerezo ku muryango n'inshuti ze (Inshuti za Atsu) muri iki gihe kibabaje."

Christian Atsu yitabye Imana afite imyaka 31, aho yakiniraga Hataryaspor ibarizwa muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Turkey. Mu Bwongereza yakiniye amakipe ya Chelsea, Bournemouth, Everton ndetse na Newcastle United.

Kuri St James Park, aho Atsu yakinnye imyaka 4 bamuhaye icyubahiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND