RFL
Kigali

Choeur International izakora igitaramo cyo kwizihiza 'Saint Valentin', izatangiramo ibihembo ku bakundana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2023 20:05
0


Abaririmbyi babigize umwuga bibumbiye muri Choeur International bagiye gukora igitaramo cyo guhimbaza abakundanye, cyangwa se guhimbaza urukundo bise “Valentin’s Day Live Concert.”



Ni cyo gitaramo cya mbere bagiye gukora muri uyu mwaka wa 2023, kizaba ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023.

Umuyobozi Ushinzwe gutegura iki gitaramo, Safari Claude yabwiye InyaRwanda ko bahishiye byinshi abakunzi b'iyi korali, kandi bizeye ko bazanogerwa.

Yavuze ko bazaririmba indirimbo zitandukanye, ariko 'zose zihimbaza urukundo'. Akomeza ati "Haba mu buryo bw'abihaye Imana cyangwa se mu buryo bw'abalayiki. Tuzaririmba indirimbo zose zerecyeza ku rukundo."

Akomeza avuga ko muri iki gitaramo, bazatanga ibibazo ku bakundana, yaba abitegura kurushinga, abamaranye igihe gito, abamaranye igihe kinini hanyuma abazaba batsinze iryo rushanwa bahabwe ibihembo.

Ati "Twabageneye ibihembo bishimishije abazaba batsinze nyine iryo rushanwa, ibyo bibazo tuzaba twabajije turimo tubategurira, kandi twibwira ko bizitabirwa na benshi."

Safari Claude avuga ko iki gitaramo kizaba kirimo udushya twinshi kandi 'kizaba kiryoshye cyane', ku buryo umuntu uzasiba azahomba byinshi.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Lemigo Hotel, aho kwinjira ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP.

Safari Claude ashishikariza buri wese kuzitabira iki gitaramo, kuko kizarangwa n'indirimbo z'amoko atandukanye.

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, ni umuryango ufite ubuzima gatozi wavutse mu 2006 ubona ubuzima gatozi mu 2008. Ni umuryango uririmba kandi ukanacuranga.

Uyu muryango wazamuye urwego rw'imiririmbire mu Rwanda, aho wagize uruhare mu gutegura indirimbo yubahiriza ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (East African Community) cyane cyane ko umwe mu bagize uyu muryango ari we watanze ururirimbo (melody) rw'iyi ndirimbo.

Ni umuryango Mpuzamahanga ku mpamvu zitandukanye, kuko ni umuryango ugizwe n'abantu baturuka impande zose, udashingiye ku idini. Ntabwo ubarizwa muri Paroisse runaka, cyangwa se mu itorero runaka, ahubwo ni umuryango ugizwe n'abaririmbyi baturuka mu bandi baririmbyi baturutse mu matsinda y'abandi baririmbyi nka korali n'abantu ku giti cyabo.

Ibi bituma Choeur International iba itsinda rikora muzika yo mu bwoko bwose; yaba indirimbo zihimbaza Imana, indirimbo z'amajyambere. Mbese iririmba indirimbo zo mu bihe byose nka 'musique classique' n'ibindi.

Iyi korali inaririmba indirimbo z'abahanzi bakomeye, yaba abo mu Rwanda cyangwa se abo mu mahanga. By'umwihariko, iyi korali ifite abahimbyi bahimba indirimbo nshya, nziza, zikunzwe kandi zigezweho impande zose.

Aba bahimbyi bayo banahitamo indirimbo nziza zo mu bihe bya mbere, bakazikosora, bakaziryoshya, bakazisubiramo, hanyuma zikaririmbwa mu bitaramo n'ahandi batarama. Ibi bituma izi ndirimbo zirushaho kunogera amatwi.

Iyi korali ikora ibitaramo byo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda. Ariko no hanze y'igihugu yarabikoze, iranateganya kuzakomeza kubikora.

Mu byo iyi korali yagezeho, harimo kugaragaza ubushobozi buhambaye mu miririmbire. Nko mu irushanwa riherutse kubera mu Rwanda rigahuza korali zitandukanye zo muri Afurika, Choeur International yabaye iya kabiri.

Safari Claude ushinzwe gutegura iki gitaramo cya Saint Valentin avuga ko ibi 'bigaragaza ko ari itsinda ryiza, rishobora gutegura no kuzanira imidari igihugu cyacu igihe yaramuka igihagarariye mu marushanwa Mpuzamahanga'.

Mu bitaramo byabo, Choeur International iririmba indirimbo zayo yifashishije abacuranzi bayo bayiherekeza. Inafite umwihariko wo kugira abahanzi muri yo baririmba indirimbo zo mu mahanga.    

Choeur International yatangaje ko igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ 

Iyi korali ikora ibitaramo byo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda. Ariko no hanze y'igihugu yarabikoze, iranateganya kuzakomeza kubikora. 

Iki gitaramo cyo kwizihiza ‘Saint Valentin’ kizaba kirimo udushya twinshi kandi 'kizaba kiryoshye cyane' 

Choeur International baherutse gukora igitaramo cyo kwishimira igikombe begukanye na Noheli ya 2022

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUMWISHIMIRE’ YA CHOEUR INTERNATIONAL

">

UMVA HANO UBWO CHOEUR INTERNATIONAL YASUBIRAGAMO INDIRIMBO YAMAMAYE 'SAY SOMETHING'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND