RFL
Kigali

Ibyo wakorera bateri ya telefone yawe mu gihe ishiramo umuriro vuba

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/02/2023 10:54
0


Hari ubwo usanga abantu bafite amatelefone ahenze ariko barabuze bateri bitewe n’uburyo izo baba bafite zimara umuriro vuba. Abenshi ntabwo bamenya impamvu yabyo, hari ubwo ziba zidapfuye ahubwo zarafashwe nabi na nyiri telefone.



Mu gihe ufite akazi kenshi wajya kugakora ukabona telefone yawe irazimye, birababaza cyane kandi ni yo si benshi babayemo bakababazwa no kubona telefone zabo zizimye batarangije akazi kabo.

Mu bintu bimara umuriro muri telefone yawe, harimo n’ibyo wowe wishyiriyemo nk’uko tugiye kubirebera hamwe.

ESE NI IKI WAKORA UMURIRO WO MURI TELEFONE YAWE UKAMARA IGIHE ?

1.Kugabanya urumuri rwo muri telefone yawe n’igihe umara uyikoresha

Mu gihe wayakije, ikoresha umuriro mwinshi cyane by’umwihariko ukamarwa n’urumuri uba washyizemo kugira ngo ugire ibyo ubona. 

Mu gihe telefone yawe irimo kwizimya cyangwa umuriro uri gushiramo vuba, uba ukwiriye kugabanya urumuri, ugahagarika ibyo ureberaho yaba Filime, Indirimbo n’ibindi kimwe n’igihe umara uyifashe mu ntoki ukakigabanya.

2.Kumenya ubwoko bwa Apps ukoreshamo

Ese muri Telefone yawe ukoreshamo ubuhe bwoko bwa ‘Application’ [Apps] ko ari bwo bushobora kuba bumara umuriro ufite muri telefone yawe?  

Apps zitandukanye ziganjemo izikoresha cyane amajwi, izijyamo kwamamaza cyane,.. ni zimwe mu zikoresha umuriro mwinshi, reba niba uzifitemo maze uzigabanyemo.

3. Shyiramo “Battery Saver Mode’: Ibi bizafasha telefone yawe kubika umuriro igihe kinini.

4.Kuramo ‘Vibration’: ‘Vibration’ yo muri Telefone ni kimwe mu bimara umuriro wawe n’ubwo utari ubizi, yikuremo ubashe gukoresha umuriro wawe neza. Kugira ngo ubike umuriro, gabanya ’volume’ ya telefone yawe.

Uretse ibi tuvuze bifatwa nk’iby'ingenzi cyane kurusha ibindi bikoreshwa n’umuntu ushaka kuzigama umuriro, nawe hari ibindi waba uzi bisangize abandi. Umuriro muri telefone yawe ni ingenzi ni yo mpamvu tubigarutseho.


Inkomoko: fleekloaded.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND