RFL
Kigali

Ibisubizo byahawe umukobwa wabuze amahitamo mu basore 3 bashaka kumusohokana kuri St Valentin

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/02/2023 13:22
0


Bijya bibaho ukabura amahitamo nk'uko bimeze ku mukobwa wasabwe n'abasore batatu bamukunda, ko bifuza kuzamusohokana ku muns w'abakundana, none yabuze uwo yemerera n'uwo ahakanira.



Binyuze mu nkuru twakoze y’umukobwa wagishaga inama y’uko yabigenza nyuma yo kubona umunsi w’abakundanye wegereje afite abasore 3 bose bamwizeza impano, kuri ubu tubazaniye ibisubizo yahawe n'abasomyi bacu. 

Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti: ”Nkore iki: Saint Valantin igiye kugera ntarahitamo umusore umwe muri 3 mfite kandi bose bansezeranyije kunsohokana”. 

Nyuma yo gusangiza abantu iyi nkuru, bamwe bamuhaye inama bijyanye n’uko inkuru ye imeze. Uwitwa M Paul Wilson yaragize ati: ”Andika amazina yabo ku dupapuro ubundi ufunge amaso uwo uri butombore ubwo ni uwo muzahatwikana”. 

La Nadia mu nyandiko ye yagize ati: ”Bose muzasohokane, ushaka guhitamo se ugiye gukora ubukwe ? Wasanga nabo bafite abandi nka 2 bazasohokana kuri uwo munsi, umwe mu gitondo undi nyuma ya saa sita n'uwa nijoro bazararana”.

Uwitwa Charles yahuje igitekerezo na La Nadia, amuha inama yo kubagabanya amasaha bijyanye n’uko umunsi ungana ubundi bose akabasaraganya.

Umwe mu batanze inama kuri uyu mukobwa zitandukanye cyane n’izabandi ni Yannick Jean Claude wagize ati: ”Iyo ujagaraye cyane muri benshi ntumenya uwakujagaraje uzaguma aho ntawe uzakugiraho gahunda muri nzima”.

Ibitekerezo birenga 37 byari bimaze gutangwa kuri iyi nkuru ubwo twagaragazaga inama amaze guhabwa hafi ya zose, uyu mukobwa asabwa kwitonda ku mwanzuro we. 

Ese kuki ku munsi w’abakundanye amahitamo ari bwo abura? Twizeye ko n’abandi bari bafite ikibazo nk’icye basubirijwemo.

DORE UKO IKIBAZO CYE YARI AFITE AGISHA INAMA CYARI KIMEZE

”Muraho neza! Ndabasabye nimungire inama pe, mfite abasore batatu bose mbwira ko nkunda ariko kugeza ubu ntabwo birimo kunkundira gukomezanya nabo bitewe n’uko hasigaye iminsi mike tukizihiza umunsi w’abakundanye kandi bose barimo kumbwira ko bazansohokana, byambereye ihurizo rikomeye. Sinzi uwo ndemerera n’uwo ndeka kuko nabuze amahitamo.

Ejo hashize nagiye gusura umwe, arambwira ngo amfitiye impano kandi ikomeye ku munsi w’abakundanye, none uyu munsi nabwo undi yampamagaye ambwira ko ngomba kwitegura uriya munsi. Muri macye nabuze epfo mbura na ruguru, sinzi cyo nakora. 

Ntabwo nari nsanganywe uyu muco wo gukunda abasore barenze umwe icyarimwe ariko kugeza ubu ndumva ntazi aho nerekeza pe kuko nabyisanzemo kubera inshuti yanjye”.

Nawe niba ushaka kugisha inama twandikire unyuze ahangirwa ibitekerezo cyangwa uce kuri Email yacu info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND