Mu irushanwa n’ibirori bya Rwanda Global Top Model 2023 byo gutora abakobwa 30 bakomeza muri iri rushanwa, aba mbere bamaze kubona itike ituma bakomeza nyuma y’inzira ndende.
Ibirori bya Rwanda Global Top Model 2023 byabereye muri Olympic Hotel, bikaba byayobowe naLion Imanzi umenyerewe mu myidagaduro mu bijyanye no kuyobora ibirori n’ibitaramo.
Nyuma y'uko abanyamideli bose bitabiye biyerekanye hatangajwe bwa mbere 15 bari mu byiciro bitatu bahize abandi.
Ku isaha ya saa 20:40 ni bwo hatangajwe abanyamideli 15 barimo abatowe kurusha abandi, abatoranijwe binyuze mu mafoto batanze n’abatowe n'abitabiriye.
Abo barimo abatowe kurusha abandi
29 Laura Sarah
38 Diane Ngabonziza
40 Nadia Umuhire
42 Michelle Ashimwe
53 Rosine Bamurange
Hari kandi n’abatoranijwe binyuze mu mafoto bohereje
66 Nshogoza Jean
04 Joy Rwagitinywa
87 Alan Marc Rwemerakurinda
14 Nelly Mukundwa
Abatowe n'abitabiriye binyuze mu butumwa bugufi n'ubwoherejwe kuri WhatsApp
48 Emilia Mwiza
64 Christian Buseyi
78 Willy Cedrick’
52 Boase Jovaille
33 Atete Alliance
27 Yvette Batamuriza
Miss Jeannette Uwimana uri mu bakobwa bahiriwe bakanegukana ikamba muri Miss Rwanda 2022Abanyamideli 15 bamaze gukomezaIbirori byizihiye abitabiye ku buryo bwo hejuruRwanda Global Top Model 2023 Ahari kubera ibi birori bibereye ijisho muri Olympic Hotel
TANGA IGITECYEREZO