RFL
Kigali

Umuhire Eliane yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya mbere muri ‘Filime ngufi ku Isi’

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:2/02/2023 20:33
1


Umuhire Eliane wakinnye muri filime yitwa ‘Bazigaga’ yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi warokoye abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime mu Iserukiramuco ribera mu Bufaransa.



Umuhire yageukanye igihembo cya Best Actress [Umukinnyi w’umugore mwiza wa filime] abikesheje role yakinnye muri ‘Bazigaga’ ari we Bazigaga.

Bazigaga cyangwa se Umuhire Eliane yegukanye ‘igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore’ muri Clermont-Ferrand International Short Film Festival, ibera mu Bufaransa. Iri ni iserukiramuco rya mbere ku Isi rikomeye kuruta ayandi rya filime ngufi.

Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime yari ihatanyemo, ryatangiye ku wa 27 Mutarama 2023 rigomba gusozwa kugeza ku wa 4 Gashyantare.

Iki gihembo Umuhiwe yahawe gitangwa na FranceTV (France 2, France 3 na France 5); hamwe na Unifrance.

Umuhire yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Kugeza ubu amaze kugaragara muri filime nyinshi zagiye zituma yegukanye ibihembo mu maserukiramuco atandukanye akomeye mpuzamahanga.

Muri filime yagaragayemo harimo ‘‘Birds are singing In Kigali’’, ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown iyi iri kuri Netflix, ‘‘Bazigaga’’ yanamuhesheje igihembo kuri ubu n’izindi nyinshi.

Uretse iri serukiramuco iyi filime yahesheje Umuhire igihembo, ihatanye muri ‘The British Academy Film & Television Arts Awards’ yamamaye nka BAFTA.

Iyi filime ihatanye mu cyiciro cya filime ngufi ‘short movie’ muri ibi bihembo biteganyijwe ku wa 19 Gashyantare 2023, bigaca kuri BBC.

Bazigaga ivuga ku mugore w’umupfumu uhisha umupasteri n’umwana we w’umukobwa bari guhigwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.

Iyi filime yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Igaragaramo Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Imara iminota 25.

Iyi filime yakomowe kuri Zula Karuhimbi. Uyu mubyeyi wakomoweho iyi filime, yamenyekanye nk’umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi 100 muri Jenoside mu 1994.

Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.

Mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.

Jo Ingabire Moys yigeze kubwira The British Blacklist, ko yanditse iyi filime kubera ko hari filime nkeya zivuga bya nyabyo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora ifatwa ry’amashusho yayo, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda akahava ku myaka 14. Abenshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Afite umuryango w’ubugiraneza yise Ishami Foundation, urwanya akarengane ku mpunzi ndetse n’abimukira.Igihembo cyashyikirijwe Umuhire Ibyishimo byari byose kuri UmuhireUmuhire akomeje guhesha ishema u RwandaUmuhire amaze kwitabira amaserukiramuco menshi akomeye ku isi ya filime

Umuhire akina ari mu isura ya Karuhimbi warokoye Abatutsi 100

Umuhire Eliane muri iyi filime akina ari Bazigaga aha yari ari kumwe na Ery Nzaramba ukina yitwa Karembe ari n'umupasiteri

Umuhire wakinnye ari Bazigaga ari kumwe na Jo Ingabire Moys mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime

REBA AGACE GATO KA BAZIGAGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ISHIMWE FULGENCE SHALOME 1 year ago
    Dukomje kubashimira cyane ku makuru agezwe inkuru zi cukumbuye ndeste nibndi byinshi byiza muduha.





Inyarwanda BACKGROUND