Icyamamarekazi mu gukina filime, Angelina Jolie ari kuvugwa mu rukundo n'umusore witwa Paul Mescal arusha imyaka 21.
Imyaka ibaye itatu umukinnyi wa filime w'icyamamare Angelina Jolie atandukanye na Brad Pitt, nawe ufite izina rikomeye mu ruhando rwa sinema. Kuri ubu uyu mugore w'imyaka 47 ari kuvugwa mu rukundo n'umukinnyi wa filime witwa Paul Mescal, ufite imyaka 26 y'amavuko.
Angelina Jolie aravugwa mu rukundo na Paul Mescal arusha imyaka 21.
Amakuru y'urukundo rwa Angelina Jolie na Paul Mescal akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru by'imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko aba bombi batangiye gukundana mu Ugushyingo k'umwaka ushize ubwo Paul Mescal yari amaze gutandukana n'umuhanzikazi Phoebe Bridgers, bari bamaranye imyaka 2 bakundana.
PageSix yatangaje ko Angelina Jolie yagiye gushyigikira Paul Mescal i London mu Bwongereza, ubwo herekanwaga filime nshya ya Paul Mescal yitwa 'A Streetcar Named Desire'. Iyi filime yerekaniwe ahitwa Almeida Theatre Hall, niho Angelina Jolie yahuriye n'uyu musore bari kuvugwa mu rukundo.
Angelina Jolie na Paul Mescal bafotowe bari gusangira ikawa.
Nyuma yo kuva aherekaniwe filime, Angelina Jolie yafotowe ari gusangira ikawa na Paul Mescal benshi bavuga ko nta kabuza aba bombi bari mu munyenga w'urukundo. PageSix ikomeza ivuga ko atari ubwa mbere Angelina Jolie yakundana n'umusore arusha imyaka cyane, dore ko mu 2021 yakanyujijeho n'umuhanzi The Weeknd arusha imyaka 15.
N’ubwo ariko Angelina Jolie akomeje kuvugwa mu rukundo na Paul Mescal wamamaye muri filime y'uruhererekane yitwa 'Normal People', ntabwo aremeza aya makuru ku mugaragaro cyangwa ngo Paul ubwe abyitangarize. Ibi bikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho aba bombi bahuriye i London.
TANGA IGITECYEREZO