Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Intwari zitanze zasize umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu
butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 1
Gashyantare 2023, bwo kwizihiza Umunsi w’Intwari.
Ni ku nshuro ya 29 Abanyarwanda
bizihiza Umunsi w’Intwari. Insanganyamatsiko iragira iti “Ubutwari
bw'Abanyarwanda, agaciro kacu."
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byabereye
hirya no hino mu Gihugu ndetse no muri Diaspora.
Perezida Kagame yavuze ko “Uyu munsi,
turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo
kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nubwo
u Rwanda ruhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’Akarere ruherereyemo, umunsi
nk'uyu wo kwizihiza Intwari ‘uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku
kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho
n’ababakomokaho.’ Asoza agira ati “Umunsi Mwiza w’Intwari!”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku
kimenyetso cy'ubutwari cyubatse ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa
Kigali.
Umuhango wo gushyira indabo ku mva
witabiriwe kandi na Ambasaderi wa Repubulika ya Congo Brazzaville mu Rwanda, Guy
Nestor Itoua, wari uhagarariye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo n'imiryango
mpuzamahanga mu Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abarimo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa;
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite, Donathille Mukabalisa; Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko umunsi w’intwari wibutsa ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo ‘guhagarara ku kuri’
Perezida Kagame avuga ko umurage w’ubutwari wasize umusingi w’Abanyarwanda bigenera ejo hazaza hababereye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO