Umuhanzi Koffi Olomide ukomoka muri Congo uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, yahamije ko igisebo Congo ikunze gushyira ku Rwanda birimo no gusahura iki gihugu amabuye y’agaciro kidakwiriye kuko abanye-Congo ari bo banzi b’igihugu cyabo ubwabo.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Dr. Guy Karema. N’ubwo ikibazo yari abajijwe kitumvikana muri aya mashusho, byumvikana ko uwamubazaga yamubazaga ku bibazo by’u Rwanda na Congo bikomeje gufata intera umunsi ku wundi.
Undi atangira asubiza ati ‘‘Tugomba gutekereza gato.
Ndibaza uko abaminisitiri bakora! Nta raporo cyangwa ibigaragaza imyanzuro
bafashe mu nama bakoze? Iyo ubajije Minisitiri icyo akora, aragusubiza ati
'nta kintu na kimwe'.’’
Agaragaza ko abanye-Congo ari bo ubwabo bikoraho, cyane
ko ntawe ukunda igihugu cye ahubwo buri wese uhawe umwanya runaka ashyira
imbere inyungu ze n’umuryango we.
Ati ‘‘Akenshi iyo agizwe Minisitiri cyangwa umuyobozi
mukuru; murumuna wa wa Minisitiri, inshuti ze z’abakobwa na baramukazi be nibo bahabwa akazi. Ntushobora
kubona abantu bashoboye mu kazi […] ariko buri gihe buri gihe yewe Abanyarwanda,
yewe Abanyarwanda.’’
Agera ku gikunze gushinjwa u Rwanda cyo gusahura iki
gihugu akomokamo, amabuye y’agaciro akibaza koko niba bibaho asigaye yo aho
ajya.
Ati ‘‘Niba abanyarwanda basahuye cyangwa bibye 20%, 10%
cyangwa 30% by'amabuye y'agaciro. 70% byagiye he, 80% byasigaye biri he? Ni byo,
ntabwo dukunda igihugu cyacu, umwanzi wa RDC n’Umunyekongo ubwe. Congo
yahindutse igihugu cya za maguyi n’ubunebwe.’’
Koffi Olomide uheruka kuririmbira mu Rwanda mu 2021, mu
gitaramo cye mbere y’indirimbo ye ya
mbere, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda agereranya na Paradizo.
Yasabye abitabiriye iki gitaramo kumufasha gushimira
Perezida Kagame ku bw’ibyo amaze kugeza ku Rwanda. Yakomeje avuga ko yifuza ko
igihugu cye, RDC, n’u Rwanda bibana neza mu mahoro.
Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.”
Politiki n’imiyoborere mibi ni ryo pfundo ry’ibibazo
bihejeje abanye-Congo mu bukene bw’akarande.
Ibi ni byo bituma amabuye y’agaciro y’iki gihugu n’indi
mitungo kamere yirirwa isahurwa n’abitwa ‘abafatanyabikorwa’ ba Congo, ni
ukuvuga ibigo biyacukura bikanayacuruza mu buryo bwa maguyi cyangwa se bwo
gusahurira mu nduru.
Urugero, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 300$
igihugu cya Congo cyasinyanye na sosiyete zitandukanye zo mu mahanga zicukura
cobalt, amafaranga akigarukira ku byacukuwe ni 3% andi ajya mu mifuka
y’abanyamahanga batifuriza iki gihugu ineza.
RDC ifite umutungo kamere utarakorwaho ubarirwa muri Miliyari ibihumbi 24$. Bituma iba igihugu cya mbere gikize ku Isi hagendewe ku mutungo kamere wacyo mu gihe wose waba utunganyijwe.
TANGA IGITECYEREZO