Haba mu bayobozi ba Police FC ndetse n'abakinnyi bayo, nta n'umwe ubasha gusobanura neza ikibazo iyi kipe ifite gituma itabasha gutwara ibikombe nyamara iba yahawe byose, aka wa mwana wo mu bakire ubona ibyo ashaka byose ariko agahora atahana Zeru.
Kuva iyi kipe yashingwa mu 2000, ifite ibikombe bibiri gusa mu bikinirwa buri mwaka, ari byo; Icya Shampiyona y'icyiciro cya kabiri yatwaye muri 2002 bikayizamura mu cyiciro cya mbere ndetse n'Igikombe cy'Amahoro kimwe rukumbi yatwaye muri 2015.
Byatangiye Police FC ikinira i Rwamagana, nyuma iza mu Mujyi wa Kigali isa n'izahangana n'amakipe ya APR FC na Rayon Sports mu gutwara ibikombe, ariko byose bihora bitegerejwe mu mwaka utaha....umwaka utaha koko.
Nyuma y'aho Atlaco FC yatwariye igikombe cya Shampiyona muri 2008 ndetse igahita isenyuka, Police FC yagaragaraga nk'imwe mu zashoboraga kuryoshya Shampiyona mu myaka yakurikiyeho ndetse kuba idasaba umunyu byatumaga bamwe bayibona hafi y'ibikombe.
Muri 2011-2012, iyi kipe ya Polisi y'igihugu yagize ibihe byiza ndetse ihangana bikomeye muri Shampiyona, icyakora ntiyagira amahirwe yo gutwara igikombe kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri, igikombe kikegukanwa na APR FC.
Muri iyo myaka n'iyakurikiyeho, Police FC yagize abakinnyi b'amazina akomeye nka; Meddy Kagere wahavuye yerekeza muri Tunisia, Roger Chiwasi, Laudit Mavugo, Sina Jerôme, Peter Otema, Twagizimana Fabrice 'Ndikukazi' n'abandi batitije ruhago y' u Rwanda ariko ntibayisigire igikombe cya Shampiyona.
Muri 2015, Police FC yatwaye igikombe cy'Amahoro rukumbi igira, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Ngendahimana Eric, kigashimisha abafana ba Police FC ndetse n'abapolisi muri rusange, mu gihe Aba-Rayon bari buzuye Stade Amahoro bo batashye bababaye.
Police FC itwara igikombe cy'amahoro
Icyo gihe Police FC yatozwaga na Cassa Mbugo, yari yaratangiye gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa ariko byatangaga icyizere cyo gutwara ibikombe n'ubundi kuko yari ifite abakinnyi beza nka Jacques Tuyisenge, Mvuyekure Emery, Ngendahimana Eric n'abandi ariko byarangiye nta kindi gikombe babonye.
Ibyo gutwara ibikombe byo byanze kare ariko nibura Police FC yageragezaga kohereza abakinnyi mu makipe yo hanze y' u Rwanda ndetse birabahira. Muri bo twavuga nka Meddy Kagere wagiye muri Es Zalzis yo muri Tunisia, Tuyisenge Jacques wagiye muri Gor Mahia n'abandi.
Kuva muri 2015 kugeza ubu, Police FC itangira umwaka w'imikino ifite umuhigo wo gutwara igikombe cya Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro ndetse igerageza gufata neza abakinnyi bayo ikabahemba ndetse ikabahera uduhimbazamusyi ku gihe ariko iby'igikombe biracyananirana.
Iyo ibibazo bishakiwe mu bakinnyi, Police FC igerageza kugura abeza ibasha, icyakora abasesenguzi ntibasiba kuvuga ko igura nabi. Hagati ya 2012 na 2018, Iyi kipe yaguraga abakinnyi bitwaye neza mu makipe mato, nyuma izanamo kugura abava muri APR FC na Rayon Sports ariko byose nta musaruro.
Urebye mu bakinnyi bitwa ko bafite inararibonye Police FC ifite kuri ubu, biganjemo abadashakwa n'andi makipe akomeye arwanira ibikombe, ndetse bamwe muri bo baba barasezerewe ahandi, bayihungiraho nk'abajya kugama izuba.
Abayobozi, anatoza n'abakinnyi ba Police FC
Muri 2021, iyi kipe yashyize icyizere ku mutoza Frank Nutall wanyuze mu makipe akomeye nka Zamalek, Gor Mahia na Saint George mbere, aza mu Rwanda na we ubwe asa n'uwizeye kuzatwara igikombe kuko yari azi ko aje mu ikipe itagira inzara, ariko nyuma y'umwaka umwe yagambirijwe kubera umusaruro mucye.
Mbere y'uko Shampiyona y'umwaka wa 2022-2023 itangira, Police FC yaramukijwe Mashami Vincent wari umaze igihe avuye ku mwanya wo gutoza ikipe y'igihugu 'Amavubi' na we aza nk'igisubizo cyo kubyaza umusaruro amazina akomeye ya Police FC agatwara igikombe ariko ntibyahise bikunda.
Umwaka w'imikino ugitangira, Police FC yakubiswe imikino itatu ikurikiranye, ibura agasaruro na gake ku manota 9 abanza, abafana bayo batari benshi bakomeza kubara iby'imyaka itaha kuko uyu wo wari wamaze kubereka ko utazaborohera.
Umusaruro mubi wihuse wari utandukanye cyane n'imigabo n'imigambo mushya ya Police FC yari yatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyahurije Abanyamakuru ba Siporo n'abayobozi ndetse n'abakinnyi ba Police FC ku biro bya Polisi biri ku Kacyiru, kuwa 17 Kanama 2022.
Icyo gihe, ACP Yahya Mugabo Kamunuga uyobora Police FC yagize ati "Muri uyu mwaka w’imikino, icyo tuzashyira imbere ni ugutwara ibikombe nk’ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana" ndetse n'umutoza Mashami Vincent ashimangira ko bishoboka.
Mashami Vicent yigisha buri munsi
Nta rirarenga, Gutwara ibikombe biracyashoboka kuko igikombe cy'Amahoro ntikiratangira ndetse Police FC ntiri kure ku rutonde rwa Shampiyona, icyakora kudahozaho mu gutsinda kwayo byerekana ko ibyo gutwara igikombe bitayorohera.
Mu mpera z'icyumweru gishize, Espoir yari imaze amezi ane idatsinda yongeye kubona amanota atatu ibikesha gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga.
Nyuma y'aho, Abayobozi ba Police FC bagiranye inama n'abakinnyi ndetse n'abatoza, abashinzwe kujya mu kibuga babazwa impamvu umusaruro ukomeje kuba mubi, habura n'umwe utanga igisubizo gifatika, cyane ko ibyo ikipe ibangomba ibibahera ku gihe.
Umwana wo mu bakire uhorana amanota macye..!
Rimwe na rimwe ku mashuri usanga hari bamwe mu bana bava mu ngo zifashije ariko bagatahana amanota macye, ababyeyi bakaba bishyura neza amafaranga y'ishuri, uwiga akaba ataha n'imodoka nziza, Arya neza ndetse ateteshwa ariko amanota akaba ingume.
Abayobozi ba Police FC ni nk'umubyeyi utetesha umwana we
Uko mbibona (Umwanditsi) Police FC yagereranywa n'umwana ufite byose ngo yige neza ariko amanota agakomeza kumubana makeya. Uko ibihe bisimburana iyi kipe nayo ihinduranya ingamba igamije gutwara ibikombe ariko bigakomeza kwanga.
Muri ibi bihe ifite umutoza Mashami Vincent umenyereye umupira wo mu Rwanda, ikagira abakinnyi bafite inararibonye nka Nshuti Savio, Mugiraneza J Baptiste Miggy, Hakizimana Muhadjiri n'ibindi byinshi biyemerera koroherwa na Shampiyona ariko guhozaho kw'intsinzi ntikuyorohera.
Itsinda ry'abasesenguzi baganirije InyaRwanda ku muti w'ikibazo babona ukenewe muri Police FC, bahurije ku kuba mbere na mbere ubuyobozi bugomba kongera igitutu ku bakinnyi cyane ko buba bwabahaye byose.
Hari kandi uguhangana na APR FC ku isoko ry'abakinnyi ndetse byaba ngomba ikagura abo muri APR FC kuko ari iyo makipe akoresha abanyarwanda gusa kandi ahatanira ibikombe, umwe ati "Ntiwaba ugura abo uwo muhanganye yanze ngo nyuma uzamutware igikombe."
Nk'ikipe ikoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa isabwa kujya igura intoranywa ndetse ikiyemeza kuba nyambere mu kugura abeza, bikiyongera ku kwigira kuri APR FC imaze kwegukana ibikombe 7 bya Shampiyona ikoresha abanyarwanda gusa.
TANGA IGITECYEREZO