Kigali

Cristiano Ronaldo aryohewe n'ibiruhuko bya Noheri-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/12/2024 10:11
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo aryohewe n'ibiruhuko bya Noheri aho ari kumwe n'umuryango we.



Abakinnyi b'umupira w'amaguru benshi bo ku mugabane w'Iburayi bari mu biruhuko bya Noheri usibye nkabo muri Premier League bo bafite imikino ku munsi wejo kuwa Kane.

Cristiano Ronaldo we yahisemo kujya kubikorera ahitwa Lapland muri Finland. Uyu mukinnyi n'umugore we, Georgina Rodriguez babinyujije ku mbugankoranyambaga zabo bagaragaje ko baryohewe n'ibi biruhuko aho bari kumwe n'abana babo.

Ku munsi wejo kuwa Kabiri uyu mukinnyi abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yashyizeho ifoto ari ahantu ku mazi yambaye ubusa hejuru arangije ayiherekesha amagambo agira ati " Noheri Nziza mwese".

Nyuma y'ibi kandi Cristiano Ronaldo yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa YouTube ari kumwe n'umugore we bifuriza n'ubundi abantu Noheri Nziza ,bavuga ko ari ibihe bidasanzwe kuribo. Ronaldo yanavuze ko yizeye ko umwaka wa 2025 uzaba umeze nkuwa 2024 cyangwa ukazaba uwurenze mu byiza kuri we.

Aya mashusho Kandi yerekana umuryango w'uyu mukinnyi wahuye na Santa Claus. Ikipe ya Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo izasubira mu kibuga tariki ya 9 z'ukwezi gutaha kwa Mbere ikina na Al Akhdoud.

Cristiano Ronaldo arikumwe nabo mu muryango we mu biruhuko 

Cristiano Ronaldo n'umwana we bari mu rubura 

Cristiano Ronaldo aryohewe n'ibiruhuko bya Noheri 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND