Umuhanzi w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Proser Nkomezi, yatangaje ko yatumiye mu gitaramo cye agiye gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Papi Clever na Dorcas na Christian Irimbere, kubera ko ari abakozi b’Imana akunda.
Uyu muramyi wakunzwe mu ndirimbo
zirimo ‘Wanyujuje Indirimbo’ ari mu myiteguro ikomeye yo kujya gutaramira
abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye n’abandi batuye mu
Mujyi wa Huye, ku wa 12 Gashyantare 2023.
Ni cyo gitaramo cya mbere agiye
kuhakorera nk’umuhanzi wigenga nyuma y’igihe gishize ari mu rugendo rw’umuziki
w’indirimbo zihembura imitima ya benshi.
Ariko ni ku nshuro ya kabiri agiye
gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda, kuko muri Gashyantare 2020 yahuriye ku
rubyiniro n’umuramyi Israel Mbonyi.
Prosper Nkomezi avuga ko muri iki
gitaramo agiye kuhakorera azataramana na Papi Clever n’umugore we Dorcas ndetse
na Christian Irimbere.
Yabwiye InyaRwanda ko yatumiye Papi Clever kubera ko akunda uburyo akoramo umurimo wo kuramya Imana.
Ku buryo ubwo yateguraga iki gitaramo
ari we muntu wahise uza imbere mu bo yatekereje gutumira. Ati “Papi ndamukunda cyane
uburyo akoramo umurimo ngitekereza ‘Concert’ ni we muntu wa mbere natekereje
ngomba gutumira.”
Yakomeje avuga ko Christian Irimbere
nawe yamutumiye nyuma y’uko akozwe ku mutima n’indirimbo ye yise ‘Ndi hano’.
Ati “Christian hari indirimbo ye
yitwa ‘Ndi hano’. Nagize igihe kingana n’icyumweru ndimo kuyumva iranezeza
cyane ngambirira ko umunsi nakoze igitaramo nzamutumiramo nziko yafashije
imitima y’abandi benshi.”
Prosper Nkomezi avuga ko mu rwego rwo
gusobanura neza aba baramyi yatumiye, abakubira mu ijambo rimwe akavuga ko “Ni
abakozi b’Imana nkunda.”
Papi Clever na Dorcas baherutse
gukora igitaramo cyabo cya mbere bise ‘Yavuze Yego’ cyabereye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 14 Mutarama
2023 bamurikiyemo album y’indirimbo 300 zihimbaza Imana.
Uyu mugabo n’umugore barazwi cyane
kuva ku ndirimbo zirimo nka 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'Umurwa',
'Ntumpiteho mukiza' n'izindi.
Ni mu gihe Christian Irimbere, mu 2022
yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo icyo yahuriyemo na Arsene Tuyi na James
na Daniella cyabereye muri Kigali Convention Center, cyari cyateguwe n’Ihuriro Irere Network.
Uyu muhanzi kandi aherutse gushyira
ahagaragara indirimbo zirimo nka ‘Muremyi' yakoranye na Gogo, 'Ndashinganye',
'Ndagushima' n'izindi.
Prosper Nkomezi ari mu myiteguro yo
gukorera igitaramo mu Karere ka Huye, ku wa 12 Gashyantare 2023
Nkomezi yavuze ko yatumiye Christian
Irimbere kubera indirimbo ye yise ‘Ndi Hano’
Nkomezi yavuze ko akunda uburyo Papi Clever n’umugore we Dorcas bakora umurimo wo kuramya Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NZAYIVUGA’ YA PROSPER NKOMEZI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDASHINGANYE’ YA CHRISTIAN IRIMBERE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ' NEZERWA CYANE WA SI WE' YA PAPI CLEVER NA DORCAS
TANGA IGITECYEREZO