RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yatumiye Papi Clever & Dorcas na Christian mu gitaramo azakorera i Huye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/01/2023 10:52
0


Umuhanzi w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Proser Nkomezi, yatangaje ko yatumiye mu gitaramo cye agiye gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Papi Clever na Dorcas na Christian Irimbere, kubera ko ari abakozi b’Imana akunda.



Uyu muramyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Wanyujuje Indirimbo’ ari mu myiteguro ikomeye yo kujya gutaramira abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye n’abandi batuye mu Mujyi wa Huye, ku wa 12 Gashyantare 2023.

Ni cyo gitaramo cya mbere agiye kuhakorera nk’umuhanzi wigenga nyuma y’igihe gishize ari mu rugendo rw’umuziki w’indirimbo zihembura imitima ya benshi.

Ariko ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda, kuko muri Gashyantare 2020 yahuriye ku rubyiniro n’umuramyi Israel Mbonyi.

Prosper Nkomezi avuga ko muri iki gitaramo agiye kuhakorera azataramana na Papi Clever n’umugore we Dorcas ndetse na Christian Irimbere.

Yabwiye InyaRwanda ko yatumiye Papi Clever kubera ko akunda uburyo akoramo umurimo wo kuramya Imana.

Ku buryo ubwo yateguraga iki gitaramo ari we muntu wahise uza imbere mu bo yatekereje gutumira. Ati “Papi ndamukunda cyane uburyo akoramo umurimo ngitekereza ‘Concert’ ni we muntu wa mbere natekereje ngomba gutumira.”

Yakomeje avuga ko Christian Irimbere nawe yamutumiye nyuma y’uko akozwe ku mutima n’indirimbo ye yise ‘Ndi hano’.

Ati “Christian hari indirimbo ye yitwa ‘Ndi hano’. Nagize igihe kingana n’icyumweru ndimo kuyumva iranezeza cyane ngambirira ko umunsi nakoze igitaramo nzamutumiramo nziko yafashije imitima y’abandi benshi.”

Prosper Nkomezi avuga ko mu rwego rwo gusobanura neza aba baramyi yatumiye, abakubira mu ijambo rimwe akavuga ko “Ni abakozi b’Imana nkunda.”

Papi Clever na Dorcas baherutse gukora igitaramo cyabo cya mbere bise ‘Yavuze Yego’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 14 Mutarama 2023 bamurikiyemo album y’indirimbo 300 zihimbaza Imana.

Uyu mugabo n’umugore barazwi cyane kuva ku ndirimbo zirimo nka 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'Umurwa', 'Ntumpiteho mukiza' n'izindi.

Ni mu gihe Christian Irimbere, mu 2022 yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo icyo yahuriyemo na Arsene Tuyi na James na Daniella cyabereye muri Kigali Convention Center, cyari cyateguwe n’Ihuriro Irere Network.

Uyu muhanzi kandi aherutse gushyira ahagaragara indirimbo zirimo nka ‘Muremyi' yakoranye na Gogo, 'Ndashinganye', 'Ndagushima' n'izindi.


Prosper Nkomezi ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo mu Karere ka Huye, ku wa 12 Gashyantare 2023


Nkomezi yavuze ko yatumiye Christian Irimbere kubera indirimbo ye yise ‘Ndi Hano’


Nkomezi yavuze ko akunda uburyo Papi Clever n’umugore we Dorcas bakora umurimo wo kuramya Imana 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NZAYIVUGA’ YA PROSPER NKOMEZI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDASHINGANYE’ YA CHRISTIAN  IRIMBERE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ' NEZERWA CYANE WA SI WE' YA PAPI CLEVER NA DORCAS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND