RFL
Kigali

Jessie yakoze indirimbo mu mpanuro za Madamu Jeannette Kagame zishishikariza kwita ku miryango

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2023 17:51
0


Jessie w'impano itangaje iherutse kubengukwa n'umuhanzi w'icyamamare mu Karere, Kidum Kibido, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Umuryango" yashibutse mu mpanuro za Madamu Jeannette Kagame.



Ndikumukiza Samuela Jessie uzwi nka Jessie mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwana muto w'imyaka 7 ufite impano idasanzwe ikomeje gutangarirwa na benshi. Yatangiye kumenyekana ubwo yasubiragamo indirimbo "Ushimwe" ya Tonzi.

Mu mpera za 2022 Kidum Kibido w'i Burundi yakuriye ingofero uyu mwana, amwemerera kuzakorana nawe indirimbo. Ni nyuma y'uko yari atangajwe cyane n'ubuhanga yagaragaje ubwo yasubiragamo indirimbo ye "Pokea Sifa", akayita "Akira Ishimwe".

Jessie ufite ijwi riryohera benshi akanamenya kuririmba anakora ibimenyetso, ubu azanye indirimbo nshya yise "Umuryango". Ni indirimbo yanditswe n'umubyeyi we Ndikumukiza Samuel usanzwe amwandikira indirimbo ze zose akanazitunganya muri studio ye yitwa River Studio.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Se wa Jessie yavuze ko hari ibibazo byinshi cyane biterwa n'uko mu miryango hari ibibazo, akaba ariyo mpamvu yanditse iyi ndirimbo.

Yanavuze ko muri iki gihe Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo iri gushishikariza abantu "kwita ku miryango ku buryo bihera ku babyeyi bagaha uburere bwiza abana".

Avuga ko iyi ndirimbo yunga mu ijambo ry'impanuro rya Madamu Jeanette Kagame ryuje ubutumwa bushishikarizaga abantu kongera kwita ku miryango (famille). Ati "Hari ibibazo byinshi biva ku miryango. Iyi miryango ubona yose ikomeye, baba baratoje abana, bakabatoza imyitwarire myiza".


Jessie ufite impano itangaje arakataje mu muziki

Mu ndirimbo ye nshya "Umuryango", Jessie aririmbamo ko "Gukomera kw'imiryango kuva mu burere bahaye abana. Abubaka umuryango ni Papa na Mama,..bantoza ibyiza ni ko bubaka umuryango". 

Se yadusobanuriye ko "gukomera kw'ishyanga iryo ari ryo ryose [gukomera kw'ibihugu] bihera mu ngo z'abatuye ibyo bihugu". Avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu gushishikariza ababyeyi kwita ku miryango no gutoza abana uburere bwiza, indangagaciro, za kirazira.

Arakomeza ati "Ku buryo abana bakura bafite umurongo ngenderwaho. Bitabaye ibyo, abana bazarema imico yabo kubera ko batabonye ubwo burere, batabonye iyo mirongo ntarengwa y'ababyeyi".

Asobanura ko iyo bavuze kwita ku miryango, baba bavuga abana. Ati "Urabona amakimbirane aba mu miryango agira ingaruka ku bana, amakimbirane aba mu bashakanye agira ingaruka ku bana, ubu za gatanya ziriho z'abantu ni nynshi, usanga rero ababirenganiramo ni abana".

"Ibyo rero iyo habayeho kwirinda, umuryango ukaba wubatse mu buryo budafite amakimbirane n'abana babyungukiramo. Nta kiza nk'uko umwana akurana n'ababyeyi, ariko umwana ukuze ajya gusura se ahandi cyangwa se akajya gusura nyina, nta burere bwiza, nta hazaza uba uha umwana".

Tariki 21 Kanama 2022, Madamu Jeannette Kagame yahaye impanuro abayobozi bitabiriye amasengesho yo gusegera igihugu yiswe "Young Leaders Prayer Breakfast", yabereye muri Kigali Serena Hotel, akitabirwa n'abarenga 250 barimo abanyamadini n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari muri aya masengesho ko “Iyo abana barerewe mu muryango utekanye, bubaka indangagaciro zibakurikirana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umwana ntatozwa mu magambo gusa ahubwo ibyo atozwa agomba no kubibona mu bikorwa.’’


Madamu Jeanette Kagame akunze gutanga impanuro ku muryango

REBA INDIRIMBO NSHYA "UMURYANGO" YA JESSIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND