Ubusanzwe umurimo wo kurera ufatwa n’abantu babiri, umugore n’umugabo. Aha umwe arera umwana wenyine mu gihe hari impamvu yumvikana cyangwa itumvikana ariko yakiriwe n’urundi ruhande.
Nta muntu wavutse ngo namara kumenya ubwenge asange yarabyawe n’umubyeyi umwe, oya rwose ntabwo bikunda kuko umuntu wese uri ku isi yabyawe n’abantu babiri, gusa iyo umuntu amaze gukura hari ubwo amahitamo abura akarererwa ku ruhande rumwe.
Bamwe baravutse basanga barerwa n’umubyeyi
umwe kandi birabanyuze, abandi baravutse basanga nta mubyeyi uhari ariko
babonye undi wari ubari hafi.
Ese
koko umwana warezwe n’umubyeyi w’umugabo aba afite umwihariko?
Abana barezwe n’ababyeyi b’abagabo baba bafite umwihariko, baba babayeho mu buryo butandukanye ndetse muri kamere yabo bavuga ko baba bashabutse cyane bigaragarira mu mihagurukire yabo.
Mu itsinda ry’abantu
iyo ari abakobwa bavuga ko ari abakobwa ba se (Dad’s girl). Uyu mukobwa
arangwa n’umuhate, gukora cyane ndetse no kwigirira icyizere kiri ku rwego rwo
hejuru.
Uyu mwana warezwe na Se gusa iyo ari umukobwa ntabwo
agira ubwoba na gato kabone n’ubwo yaba ari munsi y’imyaka 5 uba ubona ko
nta bwoba agira. Iyo uhuje amaso nawe umubonamo se umubyara.
Umwana w’umuhugu warezwe na se gusa cyangwa warezwe n’umubyeyi
w’umugabo gusa, nawe aba atandukanye cyane. Agaragaza imico
idasanzwe, wamwitegereza ukamubonamo se umubyara rwose. Uyu mwana aba azi guhangana
cyane, agira isoni gusa iyo ari kumwe na se, muri make aba ashabutse.
Burya ababyeyi b'abagabo bazi kurera cyane ahubwo
ikibazo ni uko umwanya wabo aba ari muke cyane kugira ngo bamarane igihe n’abana
babo nk’uko bigenda ku babyeyi b’abagore. Ababyeyi b’abagabo bagira igitinyiro
gikomeye ku bana babo, umubyeyi w’umugabo afasha umwana gukura mu mutwe no
mu ntekerezo kurusha mu marangamutima.
Abagabo bagirwa inama yo kumarana igihe kinini cyabo n’abana babo b’abahungu bakiri bato kurusha abamaze gukura kuko umwana w’umuhungu akura neza iyo yitaweho.
Ababyeyi b’abagabo benshi b'abagabo barera abakobwa babo, babatoza kwitwara kigabo mu kwirwanaho ndetse n’ahandi.
Ijambo ry’umubyeyi rirarema, haba umubyeyi w’umugabo, yaba umubyeyi w’umugore, ababyeyi bose muri rusange bafite inshingano zo
kurema neza no kurerera igihugu n’isi muri rusange.
Inkomoko: Vipasho.co.ke
TANGA IGITECYEREZO