RFL
Kigali

Chris Brown yajyanywe mu nkiko azira kutishyura miliyoni $4 z'imisoro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2023 8:56
0


Umuhanzi Chris Brown ari mu mazi abira nyuma yo kujyanwa mu nkiko, azira kutishyura imisoro ingana na miliyoni 4 z'amadolari abereyemo Leta ya California.



Icyamamare Christopher Maurice Brown umenyerewe ku izina rya Chris Brown mu muziki, umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intangiriro z'umwaka wa 2023 ntabwo ziri kumuhira nyuma yo kujyanwa mu nkiko. Uyu muhanzi akaba yarezwe na leta ya California atuyemo, aho imushinja kutishyura imisoro ingana na miliyoni 4 z'amadolari.

Chris Brown yajyanywe mu nkiko kubera kutishyura imisoro ingana na miliyoni 4 z'amadolari.

Inyandiko z'imisoro zagejejwe mu rukiko, zerekana ko Chris Brown afite umwenda wa miliyoni 4 z'amadolari y'imisoro. Izi mpapuro zinavuga ko hari indi misoro myinshi yasabwe kwishyura kuva umwaka ushize ntiyayishyura. 

Muri raporo ikigo cy'imisoro n'amahoro cyatanze cyerekanye ko Chris Brown afite ideni ry'imisoro ibiri kuri leta kuva umwaka ushize, ku madolari 2,245,561.50 na $ 1.059.967.78. Uyu muhanzi  kandi ngo abereyemo leta ya California amadolari 739.067.48, bigatuma amafaranga ye agera kuri miliyoni 4 z'amadolari.

Chris Bwon yasabwe kwishyura umwenda w'imisoro arimo cyangwa hagafatirwa imwe mu mitungo ye.

Leta ya California yasabye Chris Brown kwishyura byihuse uyu mwenda w'imisoro, bitabaye ibyo igafatira imitungo ye irimo amazu afite mu gace ka Tarzana no mu mujyi wa Los Angeles. Si inshuro ya mbere uyu muhanzi yajyanwa mu nkiko kubera kutishyura imisoro, dore ko no muri 2013 yari yarezwe kutishyurira imisoro ku gihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND