RFL
Kigali

Nyuma ya Ish Kevin; Chriss Eazy nawe yavuye mu bazaririmba mu gitaramo cya Demarco i Kigali

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:26/01/2023 0:30
0


Giti Business Group ireberera inyungu mu muziki umuhanzi Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy, yasohoye itangazo igaragaza ko yikuye mu gitaramo cyatumiwemo Demarco uzataramira abanya-Kigali mu mpera z’iki Cyumweru.



Itangazo ryashyizwe hanze ritangira ubu buyobozi bw’iyi sosiyete ireberera inyungu uyu muhanzi, bugaragaza ko butishimiye kuba atazaririmba muri iki gitaramo cyiswe ‘Demarco Live in Kigali.’

Rigakomeza riti ‘‘Nyuma y’ubusesenguzi twakoze, twahisemo gukura Chriss Eazy ku rutonde rw’abazakirimbamo muri iki gitaramo kubera kutagira gahunda ndetse n’ubunyamwuga buke bw’abagiteguye.’’

Rikomeza rivuga ko nka label hari ‘standards’ yashyizeho bityo kubera ko kuri iki gitaramo iz’abateguye  zidahura n’izayo[label]  bahisemo gukuramo umuhanzi wabo.

Iri tangazo rirangira bisegura ku bafana bati ‘‘Turisegura ku bafana ba Chriss Eazy bari biteguye kumubona aririmba, gusa twizeye ko bari kumva icyemezo cyacu cyo gushyira imbere imibereho myiza n’iterambere rya kinyamwuga  by’umuhanzi wacu. Tuzakomeza gukorana n’abategura ibitaramo b’abanyamwuga mu bihe biri imbere.’’

Uyu muhanzi avuye mu mubare w’abazaririmba muri iki gitaramo akurikira Ish Kevin watangaje ko nawe atazaririmbamo mu masaha make ashize.

Demarco w’imyaka 40 ukomoka muri Jamaica azataramira Abanyarwanda ku  wa 28 Mutarama 2023 mu gitaramo kizabera muri BK Arena.  Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Diamond League Ent.

Abahanzi nyarwanda icyenda nibo basigaye muri 11 bari bateganyijwe gusangira urubyiniro na Demarco. Abo  ni Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Imiziki izavangwa n’aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, kizayoborwa n'abashyushyarugamba Ange na Nario.

Kwinjira ku bazagura amatike mbere, ni 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu gihe abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10 000 Frw, 15 000 Frw,  25 000 Frw  na  35 000 Frw.Giti Business Group yatangaje ko Chriss Eazy atazaririmba mu gitaramo cya Demarco

REBA BASI SORI, INDIRIMBO CHRISS EAZY AHERUKA GUSHYIRA HANZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND