RFL
Kigali

Paris Hilton yibarutse imfura ye yatwitiwe n'undi mugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/01/2023 17:55
0


Umunyamideli Paris Hilton ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye n'umugabo we Carter Reum batwitiwe n'undi mugore.



Paris Hilton umunyamideli kabuhariwe akaba n'umuvanzi w'umuziki (DJ) wabigize umwuga, ibyinshimo ni byose kuri we n'umugabo we Carter Reum nyuma yo kwibaruka imfura yabo y'umuhungu batwitiwe n'undi mugore. Akoresheje Instagram ye, Paris Hilton yerekanye ifoto afashe ikiganza cy'umwana we agira ati "Urakunzwe cyane kuburyo ntabasha kubishyira mu magambo''.

Paris Hilton n'umugabo we bibarutse imfura y'umuhungu batwitiwe n'undi mugore

Ifoto Paris Hilton afashe ikiganza cy'umwana we

Uyu munyamideli ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangarije Hollywood Life ko umwana yibarutse atigeze amutwita ahubwo yamutwitiwe n'undi mugore akaba ariyo mpamvu abantu batumguwe no kubona yibarutse. Yakomeje avuga ko kwibaruka yaramaze igihe abigerageza byaranze ariyo mpamvu yahisemo ko undi mugore yamutwitira.

Hashize imyaka 2 Paris Hilton na Carter Reum barushinze

Paris Hilton w'imyaka 41 n'umugabo we Carter Reum w'imyaka 40 bibarutse imfura yabo nyuma yo y'imyaka ibiri barushinze. Kuva batangaza aya makuru meza bamwe mu byamamare birimo Kim Kardashian, Ariana Grande na Nicki Minaj babahaye impundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND