Iyo umugore atwita aba yaribagiwe ibihe byo kuba yajya mu mihango ndetse no mu gihe amaze kwibaruka, abenshi batekereza ko bitinda cyane. Muri iyi nkuru turarebera hamwe igihe ashobora gutwitira avuye mu mihango.
Igihe cy’uburumbuke
ni igihe umugore aba ashobora gutwita mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina
idakingiye. Aha bavuga ko mu gihe abikoze intanga ngabo zigahura n’igi
ryaturutse ku mugore (Ovary), ahita atwita. Ese ni ryari umugore atwita nyuma yo
kubona imihango?
Ikinyamakuru
Webmd, kigaragaza uburebure n’igihe biba hagati y’igihe yaboneyeho imihango ya
Mbere ku munsi wa mbere, ndetse n’umunsi wa mbere azaboneraho iy’ubutaha. Iminsi ifatwa
nk’icyitarusange mu byerekeye imibonano mpuzabitsina no kubona imihango ku
gitsina gore ni 28 (28 days), gusa hari abagira iminsi mike cyane nka 21
cyangwa bakarenza cyane bakagira 35.
Uburumbuke
ku mugore bugaragara hagati y’iminsi 14 muri 28, ubwo bishatse kuvuga ko bifata
kimwe cya 2 cy’iminsi agira mu mihango n’ubwo hari abo bihera ku 10 cyangwa
bikarenga bitewe n’iminsi agira mu mihango, abashakashatsi bakavuga ko umugore
ashobora gutwita mu masaha 24 kugeza kuri 48 avuye mu burumbuke.
Iki
kinyamakuru gikomeza gutangaza ko umugore ashobora gutwita mbereho iminsi itanu
ataragera mu burumbuke, bitewe n’uko intanga z’umugabo zishobora kumara igihe kingana n’iminsi
5 mu mugore zikaba zabona gupfa. Gutwita ku mugore nanone bishobora kwangizwa n’imyaka
ye (kuba ageze muzabukuru), ubuzima bugoye abayemo ndetse n’izindi mpamvu
zitangwa n’abaganga.
Umugore
ashobora gusama mu minsi itanu mbere yo kujya mu burumbuke bugaragara guhera ku
munsi wa 14, mu gihe agira iminsi 28. Ni byiza ko umugore cyangwa umukobwa
ukeneye kumenya iby’iminsi ye ndetse n’ibindi bitandukanye, aganira n’abaganga
cyane mu rwego rwo gukomeza kugira ubuzima bwiza.
TANGA IGITECYEREZO