RFL
Kigali

Moses washinze Moshions yahakanye amakuru yavugaga ko yitabye RIB

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2023 9:08
0


Umunyamideli akaba na Rwiyemezamirimo Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions, yahakanye amakuru yavugaga ko yahamagajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB.



Ni amakuru yasakajwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bigizwemo uruhare na Fatakumavuta, wavugaga ko Moses yitabye RIB nyamara ngo ntabyabayeho.

Byavugwaga ko Turahirwa yitabye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha [RIB], kugira ngo abazwe ku mashusho y’urukozasoni n’ubwo we yavugaga ko imbuga ze zinjiriwe.

Nyuma y’aya makuru yari yafashwe nk’ukuri, Moses Turahirwa yayahakanye avuga ko atari ukuri na gato nyuma y’uko yifashishije bwa butumwa agashyiraho ijambo rigira riti “Fake News’’.

Ubwo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, wari umaze iminsi asohoye amashusho amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo yageraga mu Rwanda, impaka zabaye urudaca.

Hari abatangiye gusaba ko yagezwa mu butabera ku byaba by’urukozasoni, nk’uko biri mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ni impaka zongeye kubyuka nyuma y’uko Turahirwa ageze i Kigali nyuma y’iminsi yari amaze ari mu Butaliyani, ari naho avuga ko aya mashusho yafatiwe mbere y’uko ashyirwa hanze mu buryo avuga ko bwamutunguye.


Moses yahakanye aya makuru

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bayasamiye hejuru, bamwe bahamya ko Turahirwa akwiye guhita agezwa imbere y’ubutabera mu gihe hari abandi batabikozwa.

Uwiyise Teacher Eddie yagize ati “Moses Turahirwa Moshions agarutse mu Rwanda, ese mubona akwiye gufungwa cyangwa bamureke?”

Ni impaka yari azamuye maze uwiyise Ishimwe Colonel agira ati “Kereka bamufungiye aha wenyine, kuko agiye mu bandi bagororwa yabigisha imico mibi.”

Uwiyise Kavukire we yagize ati “RIB ntifunga igitsinagabo cyiyambitse ubusa, rero tuvire kuri Moses.”

Vivance we yavuze ko “Yakabaye yafatiwe ku kibuga cy’indege.”


Amwe mu mafoto y'ubwambure bwa Moses

Semuhungu Eric we yagize ati “Nta bwenge bubirimo, afungwa se yakoze iki?”

Mu gusubiza Semuhungu, uwiyise The Silent Truth we yagize ati “Yagaragaje ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda, mu ruhame nicyo yazira, naho kuba aryamana n’abo bahuje ibitsina byo ni ubushake bwe. Gusa nizere ko na we biriya yagaragaje utarabikora, wakagombye kumuha inama yubaka.”


Moses yigaramye ibya RIB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND