RFL
Kigali

Neymar arayoboye! Abakinnyi bakomoka muri Brazil bashinjijwe ibyaha byo gufata ku ngufu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/01/2023 8:48
0


Abakinnyi bakomeye bakomoka muri Brazil, bakunze gushyirwa mu majwi kubijyanye n'ibyaha byo gufata abagore ku ngufu.



Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo umukinnyi ukomoka muri Brazil, Dani Alves yafunzwe akekwaho icyaha cyo gufata umugore ku ngufu, yabikoreye mu kabyiniro ko mu gace ka Barcelona mu gihugu cya Espagne. 

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Brazil kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Police Mossos d'Esquadra de Les Corts, yo mu gace ka Barcelona n'ubundi yakoreyemo icyo cyaha cyo gufata ku ngufu acyekwaho. Ntabwo ari uyu mukinnyi gusa ukwetsweho icyaha cyo gufata umugore ku ngufu, akomoka cyangwa akinira ikipe y'igihugu ya Brazil.


Dani Alves wakiniye Fc Barcelona ariko kugeza ubu arafunzwe, azira icyaha cyo gufata umugore ku ngufu n’ubwo bitaramuhama

Dore abandi bakinnyi bagiye bakekwaho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu ndetse bamwe kikanabahama, bakomoka muri Brazil:

Neymar Junior

Uyu mukinnyi ukinira Paris Saint-Germain, amaze gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu inshuro ebyiri. Bwa mbere yakinaga muri Fc Barcelona mu mwaka wa 2016, ubwo yashinjwaga n'umugore wakoraga mu ruganda rwa Nike.

Uyu mugore yavuze ko Neymar yamuhatirije gukorana nawe imibibonano mpuzabitsina, nk’uko Marca yigeze kubitangaza. N’ubwo ibi bitegeze bihama Neymar ariko byamugizeho ingaruka, kuko byatumye mu mwaka wa 2020 ahagarika amasezerano yari afitanye na Nike yo kuyamamaza nk’uko isanzwe ifitanye amasezerano n'abandi bakinnyi benshi bakomeye.

Indi nshuro ya kabiri Neymar yashinjijwe icyaha cyo gufata ku ngufu, ni nyuma y'umwaka umwe asinye muri Paris Saint-Germain avuye muri Fc Barcelona. Umukobwa ukomoka mu Bufaransa w'umunyamideri, yitangarije ko Neymar yamuhatirije kuryamana nawe muri hotel ihereye i Paris.


Umwe mu bakobwa 2 bashinjije Neymar kubafata ku ngufu

Robinho 

Robinho ni umukinnyi wakinaga anyura ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Brazil, ndetse yanakiniye amakipe akomeye arimo Real Madrid, Manchester City na Ac Milan. Uyu mukinnyi akiri muto yerekanaga ubuhanga budasanzwe, ndetse bamwe bakavuga ko azambura Pele mu ikipe y'igihugu ariko ubungubu ari muri gereza. 

Agikina muri Ac Milan mu mwaka wa 2013, Robinho yari ari mu gakundi kafashe umwana ku ngufu, mu kabyiniro kari gaherereye Italy. Mu mwaka wa 27 Robinho yakatiwe imyaka 9 y'igifungo kubera iki cyaha cyo gufata ku ngufu, ndetse kugeza n'ubu aracyafunze.


Robinho wari umuhanga mu kibuga ariko akaba yarafunzwe azira icyaha cyo gufata ku ngufu umugore

Cuca Alex Stival

Uyu ni umugabo w'imyaka 59, yakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil ndetse anatwarana nayo ibikombe bitandukanye ariko ubungubu ni umutoza w'ikipe yitwa Atletico Mineiro. Cuca Alex Stival mu mwaka 1987 yashinjijwe gufata ku ngufu umwana w'imyaka 13 wo muri Switzerland nk’uko ibinyamakuru birimo Marca byigeze kubyandika. Uyu mukinnyi yari ari kumwe n'abandi bakinnyi 3 bakinanaga, barangije basambanya uyu mwana ku gahato muri hotel ikipe yabo yabagamo.

Raporo ivuga ko mu mwaka wa 1989 uyu mukinnyi yahamwe n'icyaha adahari, ndetse anakatirwa gufungwa amezi 15 ariko ntabwo yafunzwe.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND