RFL
Kigali

USA: Uwari witwaje intwaro yarashe abantu bari mu kabyiniro hapfamo 10

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/01/2023 14:58
0


Umuntu wari witwaje intwaro yarashe abantu bari mu kabyiniro, hapfamo 10 abandi 10 barakomereka.



Umuntu wari witwaje intwaro kugeza ubu utaramenyekana niwe warashe abantu bari mu nzu y'imyidagaduro muri Leta ya California, kuwa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022.  

Uwo mugizi wa nabi yarashe urufaya rw’amasasu mu nzu iberamo imyidagaduro, bituma abarimo kubyinira mu nzu y'urubyiniro mu mujyi wa Monterey park hapfamo 10 abandi 10 barakomereka.

Ibiro bya Polisi i Los Angeles, byatangaje ko uwarashe abo bantu yahise acika aburirwa irengero, kugeza ubu inzego z'umutekano zikomeje kumushakisha.

Ayo mahano yabereye mu birometero 11 uvuye Los Angeles, ahari hateraniye imbaga y'abantu benshi bishimiraga ugutangira k'umwaka w'abashinwa.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abakozi bakora mu nzego z' ubutabazi batwara abakomeretse, mu modoka zitwara abarwayi [mu mbangukiragutabara]. Abakomeretse baravurirwa mu bitaro biri hafi muri uwo mujyi.

Inkomoko: Ijwi ry'Amerika









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND